Search

Hashyizweho minisitiri uzaba ushinzwe Whatsapp, Facebook, Twitter, Instagram n’izindi mbuga nkoranyambaga

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe yashyizeho Minisitiri ushinzwe imbuga nkoranyambaga nka whatsapp, facebook, twitter, Instagram n’izindi mu rwego rwo gukurikirana ibyaba bihakorerwa.

Ubwo urubyiruko rwo muri Zimbabwe rwakoraga imyigaragambyo yo kurwanya ubutegetsi bwa Mugabe babihamagariwe n’umupasiteri abicishije ku mbuga nkoranyamabaga za Twitter na Facebook.

Patrick Chinamasa wagizwe Minisitiri mushya ushinzwe imbuga nkoranyambaga, mu nshingano afite harimo kugenzura ibikorerwa ku mbuga nkoranyambaga ndetse no gufatira ibihano abazikoresha nabi.

Abanyazimbabwe bakibona urwandiko rwo kugira Patrick Chinamasa minisitiri w’imbuga nkoranyambaga ntibabyishimiye, bahise batangira kugaragaza ko iyo ministeri ije kubangamira uburenganzira bwabo no kuniga ibitekerezo by’abantu.

Muri uru rwandiko kandi rwemeza uyu magabo nka Minisitiri, hagaragajwe mo amabwiriza atatu y’ingenzi azagenga abantu bose bakoresha imbuga nkoranyamabaga muri Zimbabwe. Ayo mabwiriza n’aya akurikira:

  1. Abayobozi bose b’amagurupe ya Whatsapp bagomba kuba bafite impamyabushobozi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu kurinda umutekano wo kuri internet.
  2. Abantu bari muri gurupe z’iyobowe n’utujuje ibyangombwa nkenerwa, bazafatwa nk’icyaha cyo kwigomeka.
  3. Abantu bari muma gurupe azaba ataribaruza muri iyi Minisiteri ishinzwe y’imbuga nkoranyambaga, bazabihanirwa bikomeye guhera taliki ya mbere Ugushyingo 2017.

Urwandiko rwemezaga ishyirwaho rya Minisitiri w’imbuga nkoranyambaga.

Iyi minisiteri ishyizweho nyuma y’imyigaragambyo yakozwe muri iki gihugu hifashishijwe imbuga nkoranyambaga za Twitter na Facebook, itangijwe n’umwe mu bapasiteri witwa Evan Mawararire, aho yashishikarizaga abaturage gukora imyigaragambyo yo kurwanya Leta ya Zimbabwe  badasohotse mu ngo zabo. Iyi myigaragambyo ikaba ariyo yavuzwe kuba iya mbere mu myaka 10 ishize.

Umuvugizi wa Perezida Robert Mugabe George Charamba, yavuze ko Perezida Mugabe yazanye igitekerezo cyo gushyiraho iyo minisiteri kubera ibyaha bibangamiye Leta bikomeje gukorerwa ku mbuga nkoranyambaga muri iki gihugu.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.