Aba gitifu na Dasso bagaragaye mu mashusho bakubita umukobwa, bari baherutse gufungurwa,RIB yabasubije muri gereza bakekwaho ruswa no gushaka gutoroka ubutabera.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Uwahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze na bagenzi be bari bamaze iminsi muri gereza bashinjwa gukubita no gukomeretsa, bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho noneho bakekwaho ruswa no gushaka gutoroka ubutabera.

Batawe muri yombi ku itariki 11 Kamena 2020, nyuma y’umunsi umwe gusa urukiko rwisumbuye rwa Musanze rubarekuye mu rubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo bari barajuririye urwo rukiko, rwasomwe ku itariki 10 Kamena 2020.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, Sebashotsi Gasasira Jean Paul na bagenzi be baregwa gukubita no gukomeretsa abaturage

Abo ni uwahoze ari Gitifu w’Umurenge wa Cyuve, Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Gitifu w’Akagari ka Kabeza, Tuyisabimana Jean Leonidas, aba Dasso babiri ari bo Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain, bari baratawe muri yombi ku itariki 14 Gicurasi 2020 nyuma y’imvururu bagaragayemo ku itariki 13 Gicurasi 2020.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza, yatangarije Kigali Today ko abo bagabo bose bafunze bakekwaho icyaha cya ruswa no gushaka gutoroka ubutabera.

Yagize ati “Ni byo abo bagabo bose barafunze, bakekwaho icyaha cyo gushaka gutoroka ubutabera n’icyaha cya ruswa”.

Abo bagabo bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Muhoza. Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko biyongereyeho undi mu Dasso witwa Maniriho Martin, na we wagaragaye muri video ahabereye imvururu, akaba atarigeze aburana hamwe n’abandi kuko yari agishakishwa n’inzego zishinzwe umutekano.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE