Ababyeyi ba Vestine na Dorcas bati”turanatabaza inzego z’ubutabera ngo ziturenganure kubyaha byo kunyereza umutungo, ubuhemu, n’iyicarubozo Irene Murindahabi yakoreye abana bacu”

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuryango wa Vestina na Dorcas uragira uti “Tunatabaza inzego z’ubutabera ngo ziturenganure ku byaha byo kunyereza umutungo, ubuhemu, n’iyica rubozo Irene MURINDAHABI yakoreye abana banjye”

Irene Murindahabi nawe aragira ati ““ Baragenda babwira umubyeyi bati Irene abana baramukijije, umubyeyi ati ‘ ko utampa kuri izo miliyoni zinjiye?”

Nyuma yuko bashyize hanze indirimbo yabo nshya bise “Adonai” Vestine na Dorcas ndetse bagatangira kuyimenyekanisha mu bitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda, abantu benshi batunguwe no kumva inkuru y’itandukana ry’aba bana b’abakobwa n’uwari umaze igihe kinini abafasha ariwe Irene Murindahabi.

Vestine na Dorcas

Umunyamakuru Irene Murindahabi yari amaze igihe kinini afasha abavandimwe Vestine na Dorcas, b’i Musanze, yabafashije kumenyekanisha muzika yabo ndetse ni nawe warebereraga inyungu zabo abinyujije muri kompanyi ye yise”M. Irene Entertainment [MIE]”

Aba bahanzikazi bari bamaze kugira igikundiro muri muzika ihimbaza Imana, Kuri uyu wa 7 Nyakanga 2021, abakunzi babo baje gutungurwa n’ibaruwa yanditswe na Murindahabi avugako atazakomeza gukorana n’aba bahanzikazi.

Nyuma y’iyi Baruwa, Murindahabi yanakoze ikiganiro abinyujije kuri Youtube channel asobanura ibibazo uko biteye nicyatumye arekura aba bahanzikazi

Mu gusobanura imvano y’ikibazo, Murindahabi Irene yavuze ko hari abantu bagiye mu matwi umubyeyi wa Vestine na Dorcas, bamubwira ko abana be bamaze gukiza uyu mugabo nyamara bo ntibagire icyo babona.

Ati “ Baragenda babwira umubyeyi bati Irene abana baramukijije, umubyeyi ati ‘ ko utampa kuri izo miliyoni zinjiye? Hatangira umwuka mubi gutyo. Umubyeyi ararengana ni abamugiye mu matwi.”

Icyo gihe Murindahabi Irene yemeye kwishyura amafaranga y’ishuri y’aba bana ndetse n’ibindi bikoresho bakeneye birimo n’imyambaro.

Mu bo ashinja ubugambanyi harimo uwitwa Aimable watangije umushinga wa Rwanda Gospel Star wamusabye ko bahura ariko afite ibindi agamije.

Ahandi haje kuvuka ikindi kibazo ni ubwo ababyeyi ba Vestine na Dorcas bamusabye ko yabasubiza umurongo wa YouTube wabo yari afite arabyemera ariko ntiyahita abikora.

Mu buryo busa n’ubwa mutunguye, yabonye ibaruwa yandikiwe n’umunyamategeko witwa Kanyabitaro Benoit amusaba kurekura bwa nyuma umurongo wa YouTube wa Vestine na Dorcas.

Muri iyi baruwa kandi harimo ko akoresha aba bana mu nyungu ze ku giti cye ariko we ntagire icyo abamarira, kuba yakira inkunga zibagenewe ariko akazirira.

Irene Murindahabi niwe wafashaga Dorcas na Vestine

Umuryango wa Vestina na Dorcas uhagarariwe n’umubyei wabo UZAMUKUNDA Elizabeth  nabo bahise basohora itangazo bagaragaza uko ikibazo giteye

Mu izina ryanjye bwite, iry’umuryango wa Vestine na Dorcas ndetse n’iryumugabo wanjye S/Sgt NIZEYIMANA MAZIMPAKA, Njyewe UZAMUKUNDA Elizabeth nanditse iyi nyandiko kugira ngo nkureho urujijo ku mpamvu nyamukuru kandi zikomeye zatumye MURINDAHABI IRENE ENTERTAINMENT (MIE) ihagarariwe na MURINDAHABI Irene avuga ko ahagaritse imikoranire ye yariri hagati ye na Vestine & Dorcas.

Byatangiye Vestine na Dorcas bafungura youtube channel yabo bwite izwi ku mazina ya Vestine na Dorcas babifashijwemo n’uwitwa NDAYISABA Prince uba I Musanze biyemeza kujya basubiramo indirimbo z’abandi bahanzi. Youtube channel imaze gukomera igeze n’igihe cyo guhabwa amafaranga, nibwo abana bashutswe nuwitwa Maombe abazana I Kigali ababwira ko agiye kwamamaza youtube channel yabo aribwo yahise abahuza na Irene MURINDAHABI.

Nibwo yabashukashukaga abasaba umubare w’ibanga (password) ngo azajye abashyiriraho ibiganiro n’indirimbo kuri iyo youtube channel, abana nabo binginga mukuru wabo witwa Aline ngo aboherereze umubare banga cyane ko ariwe wari uwuzi maze arawubaha. Ni nabwo Irene MURINDAHABI yahise abaka n’izindi password abana bakoreshaga ku zindi mbuga nkoranya mbaga yinjiramo arabihindura atabwiye abana cyangwa se ngo abitumenyeshe nk’ababyeyi babo.

Kuva icyo gihe atangira kubiyitirira asaba amafaranga abakunzi babo ndetse agasaba amafaranga abantu ngo kugira ngo afashe Vestine na Dorcas, ibimenyetso ni byinshi ariko twatanga urugero ku mukunzi wabo utuye muri America, aho yamuhaye amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itandatu na bitanu y’uRwanda (165,000 Frw) ngo ayahe abana akayirira n’abandi tutavuze. Irene MURINDAHABI yafashije abana gukora indirimbo ya mbere yitwa nahawe ijambo, abakorera n’indi yitwa papa ari nako yakomeje gusabisha abana ngo bamufashe nawe afashe abana kandi ngo ubashaka agomba kumunyuraho.

Tubibonye biratubabaza tumusaba ko, yahagarika ibikorwa byose biri hagati y’abana nawe nibwo yaje I Musanze azanye amasezerano ngo tumusinyire, Papa w’abana arabyanga Irene arataha ariko asiga aduteye ubwoba ngo arasiba ibintu byose yakoranye nabo mw’ijambo ryadushenguye umutima ati “ntiyakora ikintu adafitemo inyungu ngo ntabwo ari Yesu wapfiriye abantu ku musaraba”. Abana baje I Kigali mu biruhuko yahuye nabo abakorera indirimbo yabo ya gatatu yitwa Adonai, ariko yanga kuyisohora ngo tubanze dusinye amasezerano turabyanga cyane ko twari tumaze kumenya ko arimo kuducururiza abana.

Ni nabwo mukuru wabo Aline yifuje kureba aho youtube channel igeze, maze asanga umubare w’ibanga warahindutse. Tumenya n’amakuru ko amafaranga yose youtube yishyuye Irene yayanyijije kuri konti ya banki ye bwite, nibwo namuhamagaye duhurira mu Kiyovu ari kumwe n’umwunganizi we tumusaba kurekura youtube channel y’abana amafaranga yinjiye yashaka akayitwarira kandi mumenyesha ko natabikora nzamurega mu bugenza cyaha. Arabyemera ariko ntiyabikora ahubwo akomeza gushyiramo abana amagambo mabi ngo twebwe turi abaturage ngo nibatwishinga azasiba indirimbo zabo ikindi ngo abazimye burundu.

Kubera ayo makimbirane yose, twatunguwe no kubona indirimbo ya gatatu yabo yitwa Adonai yarayisohoye ayishyira kuri youtube channel ye bwite nkaho ari umutungo we, ndetse arongera ashuka abana abajyana mu itangazamakuru ari nako abambika imipira yamamaza company ye atatubwiye kandi twaramubujije. Kuwa 6/07/2021, umwunganizi wacu mu mategeko yandikiye Irene integuza ya nyuma yo kuba yarekuye youtube channel y’abana kugaragaza amafaranga yose yakiriiye yitwaje Vestine na Dorcas ndetse no gusobanura uburyo indirimbo adonai yayihinduye umutungowe nta burenganzira ahawe. Atabikora mu gihe kitarenze iminsi itatu agashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha RIB.

Akimara kubona iyo baruwa, yihutiye kongera gushaka abana ngo bitandukanye natwe kandi abandikira SMS abashuka ngo bifate voice note bamushima ngo bavuge ko yabarihiye amashuli ngo kugira ngo RIB itamufata, abana barabikora ariko bahita babitumenyesha. Mumbabarire navuze byinshi ariko mbikoze kugira ngo Abanyarwanda bose ndetse n’abakunzi ba Vestine na Dorcas bamenye ukuri.

Tunatabaza inzego z’ubutabera ngo ziturenganure ku byaha byo kunyereza umutungo, ubuhemu, n’iyica rubozo Irene MURINDAHABI yakoreye abana banjye ndetse n’umuryango muri rusange.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO