Search

Abacuruzi bigaragambije bakubita umupolisi bikomeye muri Uganda!

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki 4 Mata 2017, abacuruzi bo mu mujyi wa Kampala babyutse bigaragambya kubera iyongezwa ry’ ubukode bw’ aho bacururizaga.

Nk’uko ikinyamakuru New vision cyabitangaje ngo abwo bukode bwavanwe kuri Miliyoni Imwe n’ igice y’ Amashilingi akoreshwa mu gihugu cya Uganda bushyirwa kuri Miliyoni Ebyiri n’ igice y’amashiringi,ushyize mu manyarwanda ni nk’uko bavana ubukode bw’ aho ucururiza ku bihumbi Magana Atatu Mirongo Ine na Bitanu y’ u Rwanda (345,000 Rwf), bakabushyira ku Bihumbi Magana Atanu Mirongo Irindwi na Bitanu (575,000Rwf).

Abatangabuhamya na bo bakorera muri uyu mugi, bemeje neza ko uyu mucuruzi yapfuye arashwe n’ umwe mu ba Polisi.

Nyuma y’uko uyu mupolisi arasa uyu mucuruzi, abandi bacuruzi bose bahise bamwirundaho batangira kumutera imigeri n’ amakofe abandi bapolisi bagenzi be baza kumukiza gusa ubu ngo uyu mupolisi na we amerewe nabi.
Umuyobozi wa station ya Polisi yahise asaba abacuruzi ko basubira mu kazi kabo.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.