Abagabo 3 b’ibyihebe bari batorotse Gereza muri Kenya bafashwe, uwabafatiye mu murima we yabanje kubifotorezaho self ngo batazamwima amafaranga arenga miliyoni 536 bari bashyizeho nk’igihembo kumuntu uzabafata.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Inzego zishinzwe umutekano za Kenya zongeye guta muri yombi ibyihebe bitatu byari byatorotse gereza ku wa Mbere, mu gihe umuyobozi w’urwego rushinzwe amagereza, Wycliffe Ogalo yari yamaze gutabwa muri yombi hakorwa iperereza kuri iri toroka.

Citizen ivuga ko ibi byihebe: Musharaf Abdalla, Joseph Jumma Odhiambo na Mohammed Abdi Abikar byaterewe muri yombi mu ishyamba rya Enzio riri mu gace ka Kitui, bikaba bikekwa ko byatorokaga bijya muri Somalia.

Inzego zishinzwe umutekano za Kenya zongeye guta muri yombi ibyihebe bitatu byari byatorotse gereza ku wa Mbere

Iki gitangazamakuru kivuga ko ibi byihebe byagabye ibitero bitandukanye muri Kenya, byafashwe hashingiwe ku makuru abaturage batanze.

Igitero gikomeye ni icyagabwe n’ibyihebe birimo Mohammed Abdi Abikar muri kaminuza ya Garissa muri Mata 2015. Iki cyaguyemo abantu 148 biganjemo abanyeshuri.

Ku munsi byatorokeyeho, bivugwa ko byakuye urukuta muri iyi gereza ya Kamiti byari bifungiwemo, byifashisha ikiringiti mu gukora umugozi byamanukiyeho bitewe n’uko iyi nyubako ari ndende.

Mu iperereza, byaketswe ko hari abacungagereza bafashije ibi byihebe gutoroka, abaketswe bose uko ari barindwi hamwe na Ogalo bakaba baratawe muri yombi.

Urwego rushinzwe iperereza, DCI, rwari rwemeye gutanga amashilingi ya Kenya miliyoni 60 asaga mliyoni 536,954,585. ku watanga amakuru yatuma ibi byihebe bifatwa.

Uyu mugabo urigufata ifoto bivugwako ariwe watanze amakuru abanza kurya agafoto

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Kenyan Post bavugako uwatanze amakuru y’ifatwa ry’aba bagabo bafatiwe mu murima we akabanza kubifotorezaho self kugirango atazimwa aya mafaranga bari bemereye uzafata ibibyihebe.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO