Abagana amashami ya Airtel Rwanda bashyiriwe amasaha ntarengwa kubera Coronavirus

Mu itangazo sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda yashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Werurwe 2020, bamenyesheje abagana amashami yabo ari hirya no hino mu gihugu ko batagomba kurenza saa Cyenda z’amanywa kubera ibihe biomeye igihugu kirimo byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Muri iritangazo ryashyizwehoumukono n’umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda Amit Chawla, basaba abakiliya babo kwitabaza service bashobora kwiha bifashishije Airtel Money.

Iri tangazo riragira riti:

Airtel imaze kubona ko twese twagezweho n’icyorezo cya Coronavirus (Covid-19). Nk’ibisanzwe, twiyemeje gukora ibishoboka byose mu guhangana n’ibibazo byose abakiriya bacu bashobora guhura nabyo muri iki gihe twugarijwe n’iki cyorezo.

Hagendewe ku mabwiriza yatanzwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe hamwe na Rura agendanye n’izindi ngamba zigamije kubuza iyi virus gukomeza gukwirakwira mu Rwanda, natwe twiyemeje kugendera muri uwo murongo dushyira mu bikorwa izo ngamba duhangana n’ingaruka z’iki cyorezo ku bakiriya bacu.

  • Amashami yacu yose azajya aba afunguye kuva saa mbili za mu gitondo kugera saa cyenda z’umugoroba. Icyakora, turakangurira abakiriya bacu kwitabaza serivisi bashobora kwiha ubwabo (Airtel Money, airtime and data). Ni inyugu zacu kugufasha gukoresha telephone yawe mu buryo bworoshye.
  • Aba agent bacu barakomeza gukora nk’ibisanzwe , batanga serivisi za ngombwa. Turi gukora uko dushoboye nga aba agents bakomeze gukurikiza gahunda yo gukaraba intoki no gushyira metero hagati yabo n’abakiriya mu gihe babaha serivisi.
  • Turakomeza kugeza ku bakiriya bacu serivisi za Airtel Money hamwe n’zo kwishyura ku mashami yacu ari nako dukomeza gukurikiza ingamba zashyizweho zo kwisukura.
  • Inyandiko zose ziva ku bafatanyabikorwa n’abakiriya bacu zigomba kohererezwa kuri iyi aderesi md@rw.airtel.com Inyandiko zo mu ntoki ntizemewe.

Imbaraga zacu mbere na mbere turazishyira muri gahunda zigamije umutekano n’imibereho myiza y’abakozi bacu n’abakiriya bacu tunashyiraho uburyo n’ubushobozi bwo kugabanya icyahagarika imirimo.

Ku bindi bisobanuro, mwakohereza ubutumwa kuri aderesi ikurikira  md@rw.airtel.com  cyangwa ku mbuga nkoranyabantu zacu.

Amit Chawla

Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda

Amit Chawla, Umuyobozi Mukuru wa AirtelRwanda.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE