Abagande barakaye cyane kubera umuhanzikazi ukunzwe iwabo ugiye gukora ubukwe n’umuzungukazi wo mu Bwongereza, ngo uyu si umuco w’abagande ntazagarure iyo myaku mugihugu cyabo.

Rhoda K ni umwe mubahanzikazi bakunzwe cyane mugihugu cy’i Bugande, uyu mukobwa agiye gukora ubukwe n’umukobwa w’umuzungukazi ukomoka mugihugu cy’Ubwongereza.

Imyiteguro y’ubukwe bw’aba bombi irarimbanyije ndetse uyu mukobwa wo muri Uganda yamaze gutanga impapuro z’ubutumire kubagize umuryango we baba muri Uganda.

Aba bombi bavukao urukundo rwabo rugeze aharyoshye

Abakunzi b’uyu muhanzikazi mugihugu cya Uganda bakimara kubona impapuro zibatumira mubukwe bw’uyu muhanzi kazi bakimara kubona azakora ubukwe n’umukobwa mugenzi we batangiye kubitera utwatsi bagaragaza ko batishimiye ubu bukwe.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Ugnews, ngo hari abarakajwe n’ubu bukwe bavugako badakeneye ko uyu mukobwa azagaruka i Bugande niba koko agiye gukora ubukwe n’umukobwa mugenzi we.

Uwitwa Naansambya yagize ati “Njyewe nsanzwe ndi umufana wa Rhoda, natunguwe mbonye ko agiye gukora ubukwe n’umukobwa mugenzi we, nababaye cyane ndasabako nakora buriya bukwe atazagarura iriya imyaku iwacu kuko ni ikizira , ni amahano.”

Abantu benshi muri Uganda ntibashyigikiye ubu bukwe

Rhoda K amaze iminsi asangiza abakunzi be amafoto atandukanye arikumwe n’uyu mukobwa w’umuzungukazi bagiye gukora ubukwe.

Aya mafoto abagaragaza ubonako bafitanye ibihe byiza kuko hari naho bagaragara bombi basomana umunwa kuwundi, gusa bamwe mubagande ntibigeze babyishimira kuko ngo gukora ubukwe nuwo muhuje igitsina ni ikizira mu muco wabo.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE

1 IGITEKEREZO