Abagore bafunze barasaba kwemererwa kujya bakora imibonano mpuzabitsina n’abagabo igihe babasuye

Aba bagore bafungiye muri gereza ya Mtangani iherereye mu gace ka Malindi mu Ntara ya Kalifi mu gihugu cya Kenya, barasaba Leta guhindura amategeko ubundi bakemererwa kujya bakorana imibonano mpuzabitsina n’abagabo babo igihe babasuye kuko baba babikumbuye.

Mu kiganiro aba bogere bagiranye n’abanyamakuru nyuma amashusho yabo akaza gusakara ku mbuga nkoranyambaga, basaba Leta ko amasaha yo gusura imfungwa ya kwongerwa ubundi mu gihe basuwe bakabasha kugira umwanya urambuye wo kwisanzurana n’abagabo babo bakanakorana imibonano mpuzabitsina.

Bavuga ko ubusanzwe igihe bagenerwa cyo kuganira kiba ari gito ku buryo ntacyo babasha kumarirana, ibi ngo bikaba bibabaza kuko ngo hari n’abamaze igihe kirekire muri gereza badaheruka gukora imibonano mpuzabitsina. Basaba Guverinoma y’igihugu cyabo ko yabatekerezaho by’umwihariko abakatiwe gufungwa imyaka myinshi.

Umwe muri bo witwa Sofia Swale wakatiwe igifungo cya burundu yagize ati “Leta ibinyujije mu bashinzwe amagereza bagakwiye kudushyiriraho itegeko ritwemerera kuryamana n’abagabo bacu igihe badusuye kuko twumva ubwo burenganzira tubwamburwa kandi ari ubwacu.”

Akomeza agira ati “Nibaduhe igihe gihagije kigenewe umugororwa n’uwamusuye kugira ngo tubashe kwita ku bagabo twagiye dusiga mu ngo.”

Umwe mu bayobozi b’iyi gereza ya Mtangani witwa Nkatha Muthaura yavuze ko bo nk’abashinzwe Gereza badafite uburenganzira bushyiraho iryo tegeko ariko ngo Inteko Ishinga Amategeko ibyemeje bajya bemerera imfungwa n’abagororwa gukundana n’abo bashakanye nta nkomyi.

Muri 2014 nabwo iki gitekerezo cyari cyaganiriweho muri Guverinoma y’iki gihugu ariko birangira kitemejwe mu mategeko y’igihugu.

Icyo gihe hanzuwe ko bizakomeza kuganirwaho, hanarebwa uko ahandi mu magereza ku isi bigenda ku busabe nk’ubwo bw’abagororwa.

Abagore bafungiye muri Gereza ya Mtangani muri Kenya (Photo: HITNG)

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE