Abagura internet bakoresheje Airtel Money bazajya bahabwa inyongera ya 20%

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Airtel Rwanda yatangije poromosiyo yo guha inyongera ya 20% abakiriya bayo bazajya bagura interineti  bakoresheje Airtel Money.

Iyi poromosiyo ije ikurikira indi iherutse gutangizwa yo kohererezanya amafaranga ku buntu, poromosiyo yatumye abakiriya bose babasha kohereza amafaranga agera kuri miliyoni 2 kuri bagenzi babo b’abafatabuguzi ba Airtel Money ku buntu.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Nyakanga 2021 nibwo iyi promotion yatangiye, Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda bwana Amit Chawla ayitangiza yagize ati “Uyu munsi twashoboje abafatabuguzi bacu kubona ibirenze kuri Airtel Money cyane cyane mu gihe baguze interineti”.

Abakiriya bashobora gukanda *500# cyangwa bagakoresha My Airtel App, iyi ikaba ari app yo kwihereza ifasha abakiriya ba Airtel kubona serivisi zose kuri telefone.

Yakomeje kandi agira ati “ Abakiriya bashobora kwigurira interineti y’ukwezi ndetse n’iy’icyumweru bakoresheje Airtel Money, hanyuma poromosiyo yatangijwe uyu munsi ikabahesha interineti irenze kuyo baguze ku kigero cya 20%. Urugero: umukiriya uguze interineti ya 30GB ku FRw 10,000 azahabwa inyongera ya 6GB za interineti kubera gusa ko yahisemo kugura akoresheje Airtel Money. Ibi bisobanuye ko umukiriya wishyuye 10,000 azahabwa 36GB bitandukanye n’uko yari gukoresha ubundi buryo agura interineti agahabwa 30GB”.

Bwana Chalwa yakanguriye abakiriya ba Airtel gukoresha uburyo bwa kashilesi mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Uguze internet ya Airtel ukoresheje Airtel money uhabwa inyongera ya 20%.
Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda bwana Amit Chawla.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO