Abahanzi bo mu Rwanda Platini na Meddy bahataniye ibihembo bitangirwa muri Nigeria, aho bahanganye nabarimo Diamond, Eddy Kenzo, Harmonize na Ray Vanny.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Abahanzi b’abanyarwanda Platini P na Meddy bagaragara ku rutonde rw’abanyafurika bahataniye ibihembo bya AFRIMA 2021.

Urutonde rw’abahataniye ibi bihembo rwatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Nzeri 2021.

Meddy ahatanye n’abarimo Harmonize, Eddy Kenzo, Rayvanny, Diamond Platnumz, Sauti Sol n’abandi.

Ibi bihembo bihataniwe mu byiciro bigera kuri 38.

Umuhanzi Blaq Diamond wo muri Afurika y’Epfo ni we uri mu byiciro byinshi,umunani, akaba akurikiwe na Focalistic uri mu byiciro 7 na Wizkid uri mu byiciro bitandatu.

Abahanzi b’abanyarwanda babiri, nibo bagaragara kuri uru rutonde. Meddy ahatanye mu cyiciro cya Best Male Artist In East Africa, naho Platini ahatanye mu cyiciro cya Best Artist, Duo or Group In African Contemporary.

Meddy ahatanye n’abarimo Harmonize, Eddy Kenzo, Rayvanny, Diamond Platnumz, Sauti Sol n’abandi.

Platini ahatanye n’abarimo Chike, Kizz Daniel, Ferra Gola n’abandi.

Umunyarwandakazi Neza yigeze kwegukana iki gihembo mu 2017 mu cyiciro cy’umuhanzi ugaragaza icyizere muri Afurika.

Ibi bihembo bizatangirwa i Lagos muri Nigeria hagati ya tariki 19 na 21 Ugushyingo 2021.

Platini ahatanye n’abarimo Chike, Kizz Daniel, Ferra Gola n’abandi.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE