Search

Abahanzi Nyarwanda bagiye gushyingura Radio Mowzey bagenewe agahimbazamusyi

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Brian Kirumira  umuherwe ukomoka mu gihugu cy’Ubugande yageneye abahanzi nyarwanda  bagiye gushyingura Radio Mowzey agahimbazamusyi k’ibihumbi bitanu( $5000) by’amadorari y’Amerika.

Abahanzi nyarwanda bagiye gushyingura Radio bemerewe agahimbazamusyi

Brian Kirumira bakunze kwita Brian White, yahoze ari inshuti ikomeye ya Radio Mowzey uherutse kwitaba Imana ,Uyu kandi ni umwe mu bakire biyemeje gutanga amafaranga atari make ngo Radio avurwe neza ubwo yari  akiri mu  bitaro   Case .

Nyuma y’imisi mike Radio amaze gushyingurwa , Brian White yagiranye ikiganiro n’abahanzi nyarwanda barimo Dj Pius, Uncle Austin, Safi Madiba n’abandi bafite aho bahuriye na muzika bari baturutse mu Rwanda.

Yabaganirije ku buzima bwa Radio n’uburyo yabayeho aharanira iterambere rya muzika ariko akanafasha umuryango we n’abatishoboye bose bamuganaga. Mu byo yavuze, Brian White washinze Bryan White Foundation yavuze ko ‘yiteguye kuza gukorera ibikorwa bye mu Rwanda’ anizeza aba baririmbyi ko azabafasha.

Mu maso y’itangazamakuru rya Uganda, Bryan White yemeye ko agomba guha abahanzi baturutse mu Rwanda amadolari 5000[ahwanye na Rwf 4,315,000] bakwifashisha mu buryo butandukanye biteza imbere.

Uncle Austin Aganira n’itangazamakuru yavuze ko ayo mafaranga bemerewe na Brian bazashyira mu kigega cyagenewe gufasha umubyeyi wa Radio.

Yagize ati  “Ku giti cyacu twafashe umwanzuro ko tuzayaha Weasel na nyina wa Radio kugira ngo tubafashe ajye mu isanduku yo gufasha abana yasize abyaye.”

Jose Chameleone na  Bryan ubwo bari mu gikorwa cyo kuremera umubyeyi wa Radio

Bryan White kandi yahise yiyemeza guha akazi Douglas Mayanja[Weasel] amugira ambasaderi w’umuryango yashinze Bryan White Foundation ndetse ngo azajya amuhemba inshuro ebyiri (Radio and Weasel). Umugabane wa Radio uzajya uhabwa umubyeyi we Jane Kasubo.

Ubwo Radio yari arembye, Bryan White yamutanzeho amashilingi ya Uganda miliyoni 25 yo kwishyura imiti gusa, yanatanze amashilingi miliyoni eshanu nk’igihembo cy’umuganga wakurikiranye ubuzima bwa  Radio Mowzey ubwo yari arwariye mu bitaro bya Case.

 

Ildephonse Dusabimana-ibyamamare.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.