Abakinnyi bahesheje ishema Uganda mu mikino ya Olempike bakiriwe muburyo budasanzwe, Perezida Museveni yabahaye impano y’imodoka zihenze zigendamo abayobozi, bazajya bahembwa miliyoni 5 burikwezi n’ababyeyi babo bubakirwe inzu nziza(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Museveni kuri uyu wa 11 Kanama 2021 yahaye imodoka nziza abakinnyi bahagarariye igihugu mu mikino ya Olempike, bakegukana imidari ya zahabu, anabasezeranya ko bazajya bahembwa amashilingi ya Uganda miliyoni 5 ku kwezi.

Nk’uko Daily Monitor yabitangaje, Perezida Museveni yabivugiye mu muhango wo kwakira aba bakinnyi mu rwego rwo kubashimira kuba barahagarariye neza igihugu muri iyi mikino yabereye i Tokyo mu Buyapani kuva tariki ya 23 Nyakanga kugeza tariki ya 8 Kanama 2021, wabereye muri Kololo.

Abakinnyi 3 bahesheje ishema Uganda buriwese yagenewe imodoka nshya

Abakinnyi ba Uganda begukanye imidari muri iri rushanwa ni: Joshua Cheptegei wasize abandi mu kwiruka ku ntera ya metero 10,000 akanaba uwa kabiri kuri metero 5,000, Peruth Chemutai wasinze bagenzi be mu kwiruka ku ntera ya metero 3,000 na Jacob Kiplimo wegukanye umudari wa gatatu mu kwiruka ku ntera ya metero 5,000.

Abandi bitabiriye iri rushanwa gusa ntibacyura umudari ni Halima Nakaayi na Winnie Nanyondo. Bose bashimiwe uburyo bateranye agatege, bahagesha igihugu ishema.

Perezida Museveni kandi yavuze ko uwegukanye umudali wa gatatu na we mu rwego rwo kumushimira, azajya ahembwa amashilingi miliyoni imwe ku kwezi.

Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko hejuru y’ibi bihembo, ababyeyi b’aba bakinnyi azabubakira inzu. Ati: “Ubu ndishimye, kubera imidali, abayihawe buri wese nzamuha imodoka. Kandi nzubakira ababyeyi babo inzu.”

Peruth Chemutai wasinze bagenzi be mu kwiruka ku ntera ya metero 3,000

Aba bakinnyi basesekaye ku kibuga cy’indege cya Entebbe kuri uyu wa 10 Kanama 2021, bavuye mu Buyapani. Bakiriwe mu cyubahiro, buri umwe yari yahawe imodoka yagendagamo ahagaze, asuhuza abaturage.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO