Search

Abakinnyi batandukanye bishyimiye kwifuriza Sir Alex Ferguson isabukuru nziza

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Sir Alex Ferguson wahoze ari umutoza w’ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy’u Bwongereza ku mugabane w’u Buarayi,akomeje kwifurizwa kugira isabukuru nziza n’ibyamamare bitandukanye mu mupira w’amaguru kubera amateka yubatse mu riruhago adateze kuzibagirana.

Ferguson ni umutoza waciye uduhigo dutandukanye ubwo yatozaga Manchester United kuko yahesheje iyi kipe ibikombe bitandukanye harimo: Premier League 13,FA Cup 5, League Cup 4, Champions League 2, Cup Winners 1, Club world Cup 1, UEFA Super Cup 1, Intercontinental Cup 1.

Uyu munsi mu mateka ye ni umunsi umwibutsa kuva yavuka,akaba yawugize yizihiza imyaka 76 y’amavuko byumwihariko akaba anejejwe n’uburyo abakinnyi bu mupira w’Amaguru bakomeje ku mugaragariza ko bamuzirikana cyane.

Sir Alex Ferguson yatoje ikipe ya Machester United imyaka itarimike igera kuri 27 kuko yatangiye kuyitoza guhera mu mwaka wa 1986 kugeza 2013,akaba ari umwe mu batoza batoje iyi kipe igihe kirekire igaragaza ko ikomeye ku mpande zombi.

Amwe mu mateka yamuranze mu Ikipe ya MAN U

Uyu mugabo w’umunyabigwi yagize isabukuru yuzuza imyaka 76 kuva yagera ku Isi ya Rurema akaba yaravutse ku itariki ya 31 Ukuboza 1941 ahitwa Govan muri United Kingdom.

Ibyamamare bitandukanye bikomeje kumwifuriza umunsi we w’Amavuko mwiza biciye ku nkuta akoresha zitandukanye nka:Twitter ,Instagram nahandi bishimira intambwe akomeje gutera umunsi ku w’undi.

Yatwaye ibikombe bitandukanye mu myaka 27 yatoje iyi kipe

KWIZERA Juvenal-Ibyamamare.com

Comments

comments
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *