Abakinnyi b’ikipe ya APR FC barimo n’abongewemo uyu mwaka, bakoze imyitozo ya mbere itegura umwaka w’imikino 2020/2021, ibera ku kibuga cy’I Shyorongi.
Nyuma yo kuba ari iyo kipe ya mbere yabimburiye andi makipe mu Rwanda mu gupimwa icyorezo cya Coronavirus, nyuma bakaza kwerekeza mu mwiherero I Shyorongi, babimburiye n’anadi makipe gukora imyitozo isanzwe yo mu kibuga.

Ibi byaje nyuma y’uko iyi kipe ya APR Fc ndetse na AS Kigali zemerewe na Minisports gutangira gukora imyitozo, nk’amakipe abiri azahagararira u Rwanda muri CAF Champions League na CAF Confederation Cup.
Mu bakinnyi bashya iyi kipe yongeyemo bakoze imyitozo harimo Yannick Bizimana wavuye muri Rayon Sports, Nsanzimfura Keddy wavuye muri Kiyovu Sports, Ruboneka Jean Bosco na Ndayishimiye Dieudonné bavuye muri AS Muhanga, umunyezamu Ishimwe Jean Pierre wazamuwe avuye mu Intare FC ndetse na rutahizamu Tuyisenge Jacques waturutse muri Petro Atlético de Luanda.


Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook