Abakinnyi b’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza n’aba Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, bari mu bise amazina abana b’ingagi.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Abakinnyi b’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza n’aba Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, bari mu bise amazina abana b’ingagi mu muhango wo Kwita Izina wabaye kuri uyu wa Gatanu.

Ni umuhango wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Abakinnyi ba Paris-Saint Germain

Abakinnyi batanu ba Paris-Saint Germain ni bo bitabiriye uyu muhango. Aba barimo myugariro w’Umunya-Espagne Sergio Ramos, umunya-Brésil Marquinhos, Rutahizamu Neymar Jr ukomoka muri Brésil, Umufaransa Kylian Mbappé n’umunya-Argentine Angel Di Maria.

Aba bakinnyi ba PSG bise abana batatu b’ingagi amazina arimo ’Ingeri’, ’Nshongore’, na ’Mudasumbwa’.

Undi mukinnyi wise izina ni Rutahizamu ukiri muto wa Arsenal, Bukayo Saka wise izina ’Kura’.

Arsenal na Paris Saint-Germain zombi zifasha u Rwanda kumenyekanisha ubukerarugendo bwarwo binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Mu bandi bise amazina harimo Mugabe Arstide usanzwe ari Kapiteni wa Patriots BBC wise umwana w’ingagi ’Inkomezi’.

Harimo kandi Umuyobozi wa Federasiyo ya Basketball muri Sudani y’Epfo wise umwana w’ingagi ‘Rinda’, umuhanzi Mr Eazi wo muri Nigeria wise umwana w’ingagi ‘Sangwa’, Prof Beth Kaplin wamwise ‘Twirinde’, Jes Gruner wamwise ‘Ingabire’ n’abandi.

 

 

View this post on Instagram

 

A post shared by IBYAMAMARE.com (@ibyamamaretv)

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE