Uwahoze ari umukinnyi wa filime wa Tahidi High akaba yaranabaye utunganya ibiganiro kuri BBC Makena Njeri n’umukunzi we Michelle Ntalami nyuma yo kubura uko bakora ubukwe byemewe n’amategeko muri Kenya, bagiye kunkombe z’amazi barisezeranya.
Mu nyandiko yatangaje kurukuta rwe rwa Instagram, Makena yageneye ubutumwa bw’urukundo Ntalami amushimira umunezero n’urukundo yazanye mu buzima bwe.

Ati: “Ibyishimo n’urukundo uzana mubuzima bwanjye bizahoraho iteka ryose kumutima wanjye! Ibihe byiza nkibi bizakomeza ubuziraherezo. Ndagukunda cyane kandi ndagushimira ko wahinduye ubuzima bwanjye kandi ushize amanga. Iteka ryose uzahora uri Umwamikazi wanjye”
Ntalami yashyize ahagaragara amashusho amwe aho bari batuje ku mucanga i Diani, mu Ntara ya Kwale ku rupapuro rwe bwite yanditseho ati: “Dore ifoto y’abantu babiri beza, bishimye. Niba ubona ikindi kintu cyose usibye ibi, noneho birashoboka ko ugomba rwose kugerageza kuba umuntu mwiza, wishimye.

Aba bombi bamaze umwaka urenga bavugwa murukundo mugihugu cya Kenya, ndetse byavugwagako bashatse gukora ubukwe byemewe n’amategeko nuko bakaza kwangirwa n’ubuyobozi bwo muri iki gihugu.
Michelle na Makena, ibinyamakuru byo muri iki gihugu biravuga ko biyemeje kwisezeranya kugirango bakureho inkuru zavugako bamaze gutandukana nyuma y’igihe kinini bizwi ko bakundana.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook