Abakobwa 2 b’uburanga bakundanaga bahuje ibitsina batandukanye umwe ashinja undi kumuca inyuma, mugihe biteguraga gukora ubukwe.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Abakobwa babiri b’uburanga bo muri Kenya bakundanaga bahuje ibitsina, bamaze gutangaza ko batandukanye bashinjanya gucana inyuma mugihe biteguraga gukora ubukwe ngo biyemeze kubana akaramata nk’umugore n’umugabo.

Aba batinganyi b’ibyamamare umwe yitwa Michelle Nkatha Ntalami akaba ari umunya-Kenya w’umushabitsi washinze kompanyi yitwa Marini Naturals. Iyi nkumi y’uburanga yigeze kushyirwa mu bagore b’ibitangaza 100 muri Africa ku rutonde rwakozwe na Okey Africa.

Abakobwa 2 b’uburanga bakundanaga bahuje ibitsina batandukanye umwe ashinja undi kumuca inyuma, mugihe biteguraga gukora ubukwe.

Undi yitwa Makena Njeri uyu ni umunya-Kenya ariko ufite n’ubwenegihugu bwa Amerika. Ni umukinnyi w’amafilime akaba n’umunyamakuru wakoreye ibitangazamakuru nka BBC, akaba yaranamamaye mu kuyobora ikiganiro cy’urubyiruko kitwa “Teen Republik” gitambuka kuri Televiziyo ikomeye NTV buri wa Gatandatu.

Couple yabo yari imaze igihe kinini ivugwa kandi izwi kuko batahwemye kugaragaza ko bakundana ndetse bari baranatangaje ko ubukwe bwabo buzaba umwaka utaha. Uyu mwaka umubano wabo wajemo kidobya bigaragarira buri wese. Mbere wasanganga nta saha ishize badashyize amafoto yabo bagirana ibihe byiza ku mbuga nkoranyambaga.

Abantu benshi bari bategereje ubukwe bwabo umwaka utaha nk’uko bari barabitangaje

Mu gihe abantu bari bategereje ubukwe bwabo umwaka utaha nk’uko bari babitangaje Michelle Ntalami w’uburanga buhebuje yifashishije urubuga rwe rwa instagram maze atangaza ko agiye gushyira hanze ukuri kose ku bijyanye n’umubano we n’umukunzi we Makena Njeri.

Aba bakobwa urukundo rwabo rwaravuzwe cyane

Yavuze ko uyu mwaka atazi ikintu kibi cyaziye umukunzi we Makena cyatumye ahinduka ashimangira ko yatunguwe no kubona uyu mukunzi we atakimukunda nk’uko byahoze.

Yavuze ko mbere uyu mukunzi we yari umunyakuri ariko muri iki gihe akaba atazi uwamuhinduye, gusa ashimangira ko uwamuraruye yamaze kumubabarira. Yemeje ko atazongera gusubirana n’uyu mukunzi we bari bamaze igihe bakundanda.

Batandukanye kubera gucana inyuma

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO