Search

Abakobwa bo mu Burusiya basabwe kutazaryamana n’abanyamahanga bagiye kureba imikino y’igikombe cy’Isi

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Umudepite uyobora Komisoyo ishinzwe umuryango, abagore n’abana mu nteko Ishinga Amategeko y’Uburusiya yasabye abakobwa n’abagore bo muri iki gihugu kutazaryamana n’abanyamahanga bitabiriye imikino y’igikombe cy’Isi.

Abakobwa bo mu Burusiya basabwe kutazaryamana n’abanyamahanga bitabiriye igikombe cy’Isi.

Uyu mudepite witwa Tamara Pletnyova uri mu bakomeye mu Nteko Ishinga amategeko y’iki gihugu cyakiriye imikino y’igikombe cy’Isi, yatangarije Radio Govorit Moskva ko hakwiye kubaho ubushishozi hirindwa ivuka ry’imiryango itunguranye.

Yagize ati “Hari abakobwa bazahura n’abagabo ndetse bamwe bazabyara. Byashoboka ko hari abazashyingirwa cyangwa ntibibe ariko abana bazahangayika nkuko byagenze (nyuma y’imikino ya Olempike yabereye i Mosco mu 1980.)”

Uyu mudepite ntabwo yigeze azaragaza agakingirizo nk’uburyo bwa kabiri bushobora gukoreshwa mu kwirinda inda zitateganyijwe cyangwa agakoko gatera dore ko Uburusiya buri mu bihugu bigaragaramo umubare munini w’abafite ubwandu bwa Virusi itera Sida ku Mugabane w’u Burayi.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Kamena 2018 nibwo iyi mikino y’igikombe cy’Isi yatangijwe ku mugaragaro. Abanyamahanga barenga miliyoni ebyiri baturutse mu mpande zose z’Isi nibo baguze amatike yo kuzareba iyi mikino.

Depite Tamara Pletnyova wasabye abakobwa b’aba Rusiya kutazaryamana n’abanyamahanga.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *