Search

Abakobwa bose bahataniraga ikamba rya Miss Burundi 2018 basezeye hasigaramo umwe gusa habura iminsi mike ngo hamenyekane uhiga abandi

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Ni ibintu bidasanzwe, byafashwe nk’agashya kuko abakobwa bagera kuri 16 bose muri 17 bahataniraga ikamba rya Miss Burundi 2018, basezeye muri iri rushanwa ryaburaga iminsi mike ngo hamenyekane umukobwa uhiga abandi.

Miss Nikuze Annie Bernice watowe muri 2017

Mu bakobwa bagera kuri 17 bahataniraga ikamba rya Miss Burundi 2018, hasezeye 16 hasigaramo umwe gusa, bavugako basezeye kubera imitegurire mibi n’akajagari kagaragara muri iri rushanwa.

Byari biteganyijwe ko Nyampinga mushya w’igihugu cy’i Burundi agomba gutorwa ku wa Gatandatu taliki ya 21 Nyakanga 2018 agasimbura uwitwa Nikuze Annie Bernice watowe 2017

Abakobwa 16 bose bari mubahatanira iri kamba banditse ibaruwa isezera bandikira ubuyobozi bukuru bwa Burundi Events itegura iri rushanwa ko barisezeyemo kubera akajagari n’ibibazo ubuyobozi bwananiwe gukemura.

Muri iyi baruwa aba bakobwa bagaragaza imbogamizi bafite kubihembo iyi kompanyi yavuze ko bazahabwa, harimo ibizahabwa uzaba Nyampinga n’ibisonga bye, bakagaragaza ko ntacyizere bafite ko bazabona ibyo bemerewe.

Muri iyi baruwa hari aho bagira bati “Nyakubahwa muyobozi mukuru, ku itariki ya 28 Gashyantare 2018 ari nayo tariki irushanwa rya Miss Burundi 2018 ryatangijwe, Burundi Events itegura Miss Burundi yatangaje ko izatanga ibihembo birimo imodoka n’ubutaka bwa m2 400 n’amafaranga yagombaga gutangazwa[mu minsi iri imbere] ku bazaba ibisonga.”

“Ubwo butaka kugeza ubu ntiburagaragazwa ndetse n’amafaranga agomba kuzahembwa abakobwa bazaba ibisonga bya Nyampinga w’u Burundi 2018 ntiyatangajwe mbere y’iminsi 15 y’ibirori nyamukuru nk’uko mwabyemeye.”

Abakobwa 16 muri 17 bahataniraga ikmba rya Miss Burundi bazsezye

Aba bakobwa bongeyeho ko “Gahunda yo gushaka amajwi biciye ku rubuga www.missburundi.be , no kubutumwa bugufi ndetse no kuzenguruka mu itangazamakuru tumenyekanisha imishinga yacu ku baturage mwabitwijeje muri Kamena, ariko kugeza uyu munsi nta na kimwe cyakozwe ndetse n’urubuga rwa Miss Burundi ntirukiba ku murongo.”

Uko ari 16 bose bahataniraga kuvamo umwe uba Miss Burundi 2018 basezeye burundu ndetse bagaragaza ko badateze kwisubiraho kuko babona abateguye iri rushanwa ntagahunda ifatika bafite ngo ngo bakaba bari bababeshejeho mu ikonya gusa.

Aba bakobwa basezeye bakurikira bamwe mubagera kuri 7 nabo bari mubuyobozi bw’iyi kompanyi, harimo n’abarimu babo babigishaga ibijyanye nuko banyampinga bitwara, aba bo basezeye  taliki 4 Nyakanga 2018 nabo basezeye bavugako iri rushanwa ririmo imikorere idahwitse.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.