Search

Abakozi ba Airtel Rwanda bibutse inzirakarengane zazize Genocide yakorewe Abatutsi (Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Mu gihe Abanyarwanda bakomeje ibikorwa byo kwibuka ababo bazize Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994, abakozi n’ubuyobozi bwa sosiyete yitumanaho ya Airtel Rwanda bifatanyije n’abanyarwanda kwibuka izo nzirakarenga.

Abakozi n’abayobozi ba Airtel Rwanda mu rugendo rwo kwibuka “walk to remember”.

Iki gikorwa cyakozwe n’abakozi ba Airtel cyatangijwe n’urugendo rwo kwibuka rwahereye ku Kicukiro ahahoze hitwa kuri Eto Kicukiro ubu habaye IPRC berekeza ku rwibutso rwa nyanza ya kicukiro aharuhukiye imibiri ibihumbi y’inzirakarengane.

Nyuma yo gushyira indabo kumva zishyinguyemo izo nzirakarengane, bana temberejwe uru rwibutso ndetse banasobanurirwa inzira y’umusaraba inzirakarenga zishyinguye aho zanyuzemo kugeza zishwe.

Aba bakozi ba Airtel banatanze inkunga y’amafaranga azafasha mu gukomeza kubungabunga no kwita kuri uru rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

Brian Kirungi umwe mu bayobozi bakuru muri Airtel yavuze ko bifatanyije n’abanyarwanda kwibuka inzirakarenga zazize Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994. mu magambo ye yagize ati “twifatanyije n’abanyarwanda bose kwibuka abacu bazize Genocide yakorewe abatutsi muri 1994, Tugomba kandi gufatanyiriza hamwe twese kurwanya ingengabitekerezo ya Gencside dufasha abacitse kw’icumu ryayo mu nzira zose dushoboye tubafasha kugire ejo heza.”

Uyu muyobozi yanavuze kandi ko kwibuka aribwo buryo bwiza bwo kurwanya ingengabitekerezo ya Genocide.

Naphtal AHISHAKIYE umunyamabanga wa IBUKA, yashimiye ubuyobozi n’abakozi ba Airtel ku gikorwa cyiza cy’urukundo cyo gufata umwanya wabo bakifatanya n’abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka abacu bazize Genocide.

Bahyize indabo kumva basobanurirwa urugendo rw’umusaraba inzirakarenga zishyinguye aha zanyuzemo kugeza zishwe.

Brian Kirungi umwe mu bayobozi bakuru ba Airtel Rwanda.

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.