Search

Abakunzi ba Marina bahishiwe Byinshi kuri uyu munsi mu gitaramo Kiswe Logout Party.

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Uwase Ingabire Marina Ukoresha amazina ya “Marina” mu muziki nyarwanda,ni umuhanzikazi w’umunyarwanda umaze kubaka Izina hano mu Rwanda mu gihe gito ndetse no hanze yarwo nko muri Uganda ndetse na Tanzaniya kuko yagiye akorana n’abahanzi baho ndetse akanahakorera ibitaramo.

Marina ubarizwa mu ihuriro ry’abahanzi{Lebel} rikomeye hano mu Rwanda rizwi nka “The Mane”yamenyekanye cyane mu ndirimbo nyinshi zitandukanye zirimo “Marina”,Tubisubiremo,Impano,Love you n’izindi nyinshi cyane ni umuhanzi uhagaze neza kibuga cya muziki nyarwanda nkuko binagaragazwa n’abakunzi ba Muzika Nyarwanda,Umukobwa umaze kugira byinshi amaze kugiraho abikesha “The Mane”nk’ihuriro asanzwe abarizwamo rinamufasha byinshi.

 

Umuhanzi Marina Ndetse Na Safi Madiba Bari Kumwe N'Umushoramari Bad Rama Usanzwe Uhagarariye Iri Huriro.

Umuhanzi Marina Ndetse Na Safi Madiba Bari Kumwe N’Umushoramari Bad Rama Usanzwe Uhagarariye Iri Huriro.

Marina uherutse gushyira Hanze Indirimbo nziza nshya yitwa “Logout” indirimbo imwe rukumbi yasohoye ari wenyine{Single} Kuva yagera muri The Mane nyuma yuko inyinshi yakoraga yabaga afatanyijemo n’abandi bahanzi.

Afatanyije na “The Mane”ihagarariwe na Bad Rama abarizwamo na Company yitwa”DIDYD’OR” Marina yateguye igitaramo kuri uyu wa gatanu tariki ya 12.10.1018,Igitamo yise Logout cyigamije kumenyekanisha iyi ndirimbo,iki gitaramo kiraza kubera I Remera ahazwi nko Muri The Junction Lounge & Club haherutse no kubera igitamo kidasanzwe kiswe “Deshile Party”cyabayemo udushya tudasanzwe .

Logout Party iratangira i saa mbiri 20:00pm z’umugoroba aho kwinjira muri iki gitaramo biza kuba ari amafaranga ibihumbi bibiri gusa 2000frw ndetse imiryango ikaza kuba ifunguye guhera 18:00pm aho aba Dj batandukanye baza kuba bari gususurutsa abaza kuhagera kare.

Abasore Bagize Urban Boys Bari Kumwe Na Boss Bad Rama Nyuma Yo Gushyira Umukono Ku Masezerano Muri The Mane.

Abasore Bagize Urban Boys Bari Kumwe Na Boss Bad Rama Nyuma Yo Gushyira Umukono Ku Masezerano Muri The Mane.

The Mane iherutse no gusinyisha irindi tsinda rya muzika rikomeye hano mu Rwanda,iryo ntarindi ni Urban Boys aho risanze mugenzi wabo bahoranye muri Urban Boys ari we Safi Madiba ,aba bose bakaza kuba bahari baje gufasha mugenzi wabo bari mu ihuriro rimwe
IBYAMAMARE.com tukaza kubakurikiranira uko iki gitaramo kiza kugenda uko cyakabaye.

ELLYMAN-Kwizera_IBYAMAMARE.com

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.