Abantu benshi bakomeje kunenga umubyeyi wagaragaye ari kuri moto ahetse umwana muri Porte- Bebe anagana inyuma kuri moto(IFOTO)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umubyeyi w’umwana w’uruhinja uheruka kugaragara ku ifoto yatendetswe inyuma ya moto, akomeje kwamaganwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga bamushinja guhutaza uburenganzira bw’uwo yibarutse.

Ni ifoto yatangiye gukwirakwira ku mbuga zirimo urwa Twitter ku wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021, ikaba yarafatiwe muri kamwe mu duce tw’umujyi wa Kigali.

Ni ifoto yatangiye gukwirakwira ku mbuga zirimo urwa Twitter ku wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021, ikaba yarafatiwe muri kamwe mu duce tw’umujyi wa Kigali.

Kuri iyi foto ikomeje gutaramirwaho n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, uruhinja rugaragara ruhambiriye mu mugongo wa nyina, gusa bigaragara ko runagana ku gice cy’inyuma cya moto.

Ku rundi ruhande amaboko y’umubyeyi yombi yari acigatiye ivarisi isa n’iremereye yari hagati ye n’umumotari wari umutwaye, mu rwego rwo kwirinda ko yagwa.

Abenshi mu babonye iriya foto banenze umubyeyi w’umwana n’umumotari wari umutwaye kuba barirengagije uburenganzira bwa ruriya ruhinja.

Uwitwa Muhire Henry Brulart mu butumwa bwe bwo kuri Twitter yanamenyesheje Polisi y’Igihugu yaribajije ati: “Ese hakwiye kubaho kwibutsa ababyeyi uburenganzira bw’umwana? cyangwa babikora babizi? abatwara ibinyabiziga (moto) bo bazigishwa amategeko kugeza ryari?”

Ubutumwa bw’uyu muntu wakomozaga kuri iriya foto, bwakurikiwe n’ibyiyumvo bitandukanye by’Abanyarwanda bashoboye kuyibona.

Uwitwa Bizab Abdoul Wahab yavuze ko hakenewe kurebwa uburyo ikibazo nka kiriya cyakemuka mu buryo bwa rusange.

Ati: “Kuko uyu si we wenyine ubigenza gutya. Abashinzwe public transport nibo bireba cyane kurusha abandi. Na za moto zitwara bantu barenze umwe hari icyo zakemura ( mu gihe hagitegerejwe igisubizo kirambye). Niko mbibona.”

Inkubito y’Imanzi we yavuze ko Ikibazo atari uko uriya mubyeyi yateze moto kuko amikoro make y’Abanyarwanda atabemerera kubona za tagizi zihariye, ati: “ariko turibaza impamvu atahetse umwana we neza. Nabyo se bisaba amikoro?”

Umunyamakuru Aissa Cyiza na we ari mu baguriye impuhwe ruriya ruhinja, avuga ko umubyeyi warwo yakabaye yarushyize hagati ye n’umumotari.

Ati: “Ndi gutereza umuyaga, nkatekereza iri josi. Nukuri babyeyi dutega moto rwose tujye twibuka ko umwana ari we wa mbere byibura abe ari we ujya hagati yawe na Motari. Ubu nirengagije kwibaza aka ga porte- bébé gahambutse.”

Uwamahoro Claire n’abandi benshi bakoresha Twitter bavuze ko ibyakorewe ruriya ruhinja ari ihohotera.

Ati: “Ibi nintu jye nabonye bisa no guhohotera umwana! Nubwo wenda nyir’ukumuheka ashobora kuba atazi ko ari byo yakoze! Aka kana ukuntu kameze kuri iyi moto gateye agahinda pe!”

Uwitwa Luis Farakhan Junior yunzemo ati: “Uyu mugore yabyaye bimutunguye, ntazi akamaro ko kubyara. Ari uwanjye Mana we! Yasubira iwabo.”

Cyakora cyo n’ubwo abenshi banenze uriya mudamu bamushinja guhonyora uburenganzira bw’uwo yibarutse, hari abamurengeye bavuga ko kuba yakoresheje buriya buryo ari byo byamushobokeye kubera ubushobozi buke.

Iki gice cy’abantu cyanenze uwafashe iriya foto kuba nta bufasha yigeze atanga byibura ngo arengere umwana, kandi byagaragaraga ko yari mu modoka.

Polisi y’Igihugu ivuga kuri iriya foto, yibukije abatwara ibinyabiziga n’abakoresha umuhanda kwirinda gutwara abana mu buryo bushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Iti: “Murakoze ku makuru muduhaye turabikurikirana. Kandi binyuze mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro abatwara ibinyabiziga ndetse nabakoresha umuhanda bakangurirwa kwirinda gutwara abana mu buryo bwa bashyira mu kaga.”

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO