Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020 nibwo Meddy yasabye Sosena Aseffa [Mimi Mehfire] ukomoka muri Ethiopia ko yazamubera umugore, ni ibirori byahuriranye n’isabukuru yuyu mukobwa wizihizaha imyaka 32 y’amavuko.
Ni ibirori byari byateguwe n’umuhanzi Meddy afatanyije n’inshuti ze bagamije gutungura uyu mukobwa umaze igihe akundana n’uyu muhanzi w’umunyarwanda uba muri Amerika.

Abakunzi ba Meddy ndetse n’abakurikirana ibikorwa by’uyu muhanzi bakibona amafoto yateye ivi asaba umukunzi we ko yazamubera umugore, abenshi bagaragaje ibyishimo batangira kuvuza impundu babifuriza ibyiza ndetse bahamyako bashyigikiye urugendo rushya aba bombi batangiye.
Nubwo hari abishimiye igikorwa Meddy yakoze ubwo yasabaga Mimi ko yamubera umugore hari abanenze imyambarire y’uyu mukobwa bavugako Mimi yari yambaye ubusa kuko itako ryose ryari hanze bakavugako bihabanye n’umuco w’abanyarwanda.

Uyu yitwa Musirimu Deric yagize ati “nikobambara se ahubwo arambaye ?mamaweee ngaho nimuterimbere simbujije da”
Emelyne Nteziryayo Uyu nawe yagize ati “Umufame yiyubaha arambara akikwiza.suwo kugenda yambaye ubusa”
Emmerance Angelique nawe ati “Njye nta kibazo mbona kumyambarire yuyu mukobwa yambaye neza cyane rwose !”
Chanella Grace nawe yaje avuga ati “Ahhhh arko murafuha koko ubundi x imyambarire itwaye iki ahubwo urugo ruhire kuri Meddy na Fiance we”
Uyu nawe yitwa Uwimana Eugeni “Ntabwo arababyeyi gusa natwe nkabashiki ba meddy ntitwishimiye iyo myambarire azabigumane iwabo naza murwanda azubahirize umico wacu murakoze”
John Mugisha we yaje atabaza ati “ibi nibiki banyarwanda banyarwandakazi abaministiri bumuco na bandi ni mube hafi mutabare umuco utaducika ibi birakabije”
Umukomezakazi Ange nawe ati “Yari Mwiza gusa imyambarire ye ntabwo ihesheje ishema ababyeyi ……. Nkushaka kuba umukazana murwanda rufite umuco yakagombye kujya agerageza kwambara neza“

Yesu yavuza ati reka abapfu bahambe ababo