Abantu benshi batewe agahinda n’urupfu rw’umusore w’imyaka 20 w’i Burundi, warasiwe muri Canada nyuma y’ibyumweru 2 asoje amashuri, akaba yari amaze gusinyishwa n’ikipe ikomeye

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Loris Tyson Ndongozi umusore w’i Burundi wabaga mu karere ka Lowertown  ko mu mujyi wa Ottawa muri Canada, yarashwe mu ijoro ryo kucyumweru ahita yitaba Imana.

Ikinyamakuru CBC News cyo muri Canada kivuga ko abaporisi bahamagawe n’abaturage batuye muri ako gace nijoro bavugako bumvise urusaku rw’amasasu.

Loris Tyson Ndongozi umusore w’i Burundi wabaga mu karere ka Lowertown  ko mu mujyi wa Ottawa muri Canada, yarashwe mu ijoro ryo kucyumweru ahita yitaba Imana.

Polisi ikihagera yasanze, uyu musore yamaze gushiramo umwuka.

Umuryango n’isnhuti za Loris Tyson Ndongozi Nkunzimana, bavugako yakundaga gukina football americain ndetse akaba yakoraga n’akazi ko gufotora

Loris Tyson Ndongozi Nkunzimana yari umusore w’imyaka 20 yari amaze imyaka 4 yimukiye muri Canada hamwe n’umuryango we.

Abazi uyu musore bavugako ari umusore wahoraga yisekera bikaba byatumaga abantu benshi bamukunda.

Ndongozi yarasanywe n’undi musore na we w’imyaka 20 ariko we, akimara kuraswa yahise ajyanwa kwa muganga, agezwaho atarashiramo umwuka ubu ari gukurikiranwa n’abaganga, Polisi ikaba yatangiye iperereza ngo hamenyekane abarashe aba basore.

Yari amaze ibyumweru 2 asoje amashuri yisumbuye

Abantu batandukanye biganjemo abarundi batuye muri Canada bakomeje gufata mumugongo umuryango w’uyu musore warumaze kumenyekana mugufotora no gukina football americain.

Ndongozi, mubyumweru bibiri bishize nibwo uyu musore yari asoje amashuri ye yisumbuye, akaba yari yaramaze gufatwa n’ikipe ikunzwe cyane  i Quebec muri Football Americain i Notre-Dame mucyiciro cyambere.

Ndongozi yari yaramaze gufatwa n’ikipe ikunzwe cyane  i Quebec muri Football Americain

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO