USENGIMANA Regis yasezeye umwuga w’itangazamakuru

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Muri iyi minsi hari inkundura y’abanyamakuru batandukanye bari guhagarika akazi, bamwe bakayoboka youtube abandi bakajya mu tundi tuzi dutandukanye n’itangazamakuru.

Kuri ubu utahiwe gusezera mu itangazamakuru ni USENGIMANA Regis wanyuze ku bitangazamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda harimo nk’icyitwa Ahostar.com yanabereye umuyobozi.

Regis aherutse kubwira imwe mu maradio akorera hano mu gihugu ko abaye ahagaritse umwuga w’itangazamakuru mu gihe kitazwi kumpamvu ze bwite, ku rundi ruhande birakekwa ko nawe agiye kuyoboka youtube kuko ariho hasigaye agafaranga.

Uyu musore uvuga ko yari yarihebeye umwuga w’itangazamakuru ku buryo ngo ntakindi cyawusimbura kuri we, yawumenyeyemo byinshi ndetse unamuhuza na benshi ariko yagiye agira imbogamizi zitandukanye ku buryo ntayandi mahitamo yari afite. Icyakora nyuma yizimbogamizi avuga ko azakomeza umwuga we w’itangazamakuru.

USENGIMANA Regis yatangiye itangazamakuru mu mwaka wa 2015 awukora kugeza mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 2021. Ntabwo avuga neza ibyo agiye kuba akora muri ibi bihe.

Usengimana Regis yanyuze ku bitangazamakuru bitandukanye.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO