Abanyamakuru Ismael Mwanafunzi, Alphonse Muhire Munana na Ntirenganya Gentil Gedeon basanzwe bazwi mu byegeranyo bishyize hamwe aho bagiye kujya bahurira mu kiganiro.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Abanyamakuru Ismael Mwanafunzi, Alphonse Muhire Munana na Ntirenganya Gentil Gedeon basanzwe bazwi mu byegeranyo nkarishyabwenge, bishyize hamwe aho bagiye kujya bahurira mu kiganiro.

Aba banyamakuru bamaze kubaka izina mu biganiro by’ibyegeranyo byiganjemo iby’ubumenyi, bazajya bakora ibiganiro byabo mu cyo bise Trio Rumurika aho banamaze gushyira hanze integuza y’uyu mushinga wabo.

Abanyamakuru Ismael Mwanafunzi, Alphonse Muhire Munana na Ntirenganya Gentil Gedeon basanzwe bazwi mu byegeranyo bishyize hamwe aho bagiye kujya bahurira mu kiganiro.

Kuba bakunzwe mu biganiro by’ubucukumbuzi, haba mu buzima, Politike, Ubukungu, Ikoranabuhanga, amateka n’ibindi byatumye batekereza kwihuriza hamwe kugirango barusheho guha abantu ibintu byiza.

Gentil Gedeon yatangaje ko iki gitekerezo bari basanzwe bagifite ariko biza gushyirwamo imbaraga na Munana basanga ibyo bintu ko ari ingenzi kuko basanzwe ari inshuti.

Ati “Kwihuza bizadufasha guhuriza hamwe ibitekerezo byacu mu gukora Inkuru zicukumbuye, kuko buri wese yari asanzwe afite ibyo akora. Izo mbaraga zizahurizwa hamwe mu gutanga amakuru meza kurusha uko twabikoraga mbere. Abanyarwanda bagiye kumva amakuru meza twese tuzajya duhuriraho.”

Akomeza avuga ko bazajya bakora ibyegeranyo mu bintu bitandukanye. Ati “Icyo twizera, ni uko icyo twakoraho neza cyose cyashimisha abanyarwanda.”

Ibiganiro bazajya bakora bizajya binyura ku rubuga rwa YouTube rwitwa Trio Rumurika gusa uko iminsi izagenda yicuma hazajya habaho impinduka. Nubwo bazakora ibyo biganiro ntabwo bivuze ko aho bakoraga bahavuye ngo naho bazakomeza kuhakorera nkuko bisanzwe.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO