Search

Abanyarwanda bagiye kujya bipima SIDA ubwabo(Minisiteri y’ubuzima)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda itangaza ko guhera mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka Abanyarwanda bazaba babasha kwipima SIDA ubwabo aho bari hose batarindiriye kujya ku bigo nderabuzima cyangwa amavuriro.

Impuguke mu by’ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima ziri kwiga ku buryo bwo kuzana impinduka mu kuvura no kurwanya agakoko gatera SIDA mu gihugu.

Mu nama y’iminsi itatu, izi mpuguke ziriga ku bishya byavumbuwe ku isi mu rwego rwo kuvura no kurinda agakoko gatera SIDA na SIDA.

Iyi nama yahuje amashakashatsi n’abaganga bo mu gihugu n’abaturutse mu bindi bice by’igihugu, igamije guhanahana ubumenyi bushya mu kurwanya SIDA ndetse no kwerekana umurongo mushya w’igihugu mu bijyanye n’iki cyorezo mu mwaka wa 2018

Dr Nsanzimana Sabin, umuyobozi w’ishami ryo kurwanya SIDA n’izindi ndwara zandura mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuvuzi RBC, avuga ko gahunda ya 2018 izatangirira ku gice cyo kwirinda SIDA, hatangizwa uburyo bushya bwo gupima.

Nsanzimana avuga ko hazatangizwa uburyo bwo gutuma abantu babasha kwipima bo ubwabo aho bari hose, nk’uko ubu buryo busanzweho nko kwipima ngo umuntu arebe niba yarasamye n’ibindi. Avuga ko ibi bizatangira byibura mu Ukuboza uyu mwaka.

Nsanzimana yakomeje avuga ko ubu buryo ntibuzajya bupima gusa amaraso, ngo ahubwo n’andi matembabuzi yose umuntu agira nk’amacandwe.

Ati “bizafasha abantu benshi kumenya uko bahagaze, cyane cyane abatinyaga kujya kwipimisha ku bushake ku bigo nderabuzima.”

Uburyo bwo kwipima byageragejwe mu bihugu bitatu mu majyepfo ya Afurika. Minisiteri y’ubuzima igeze kure ishyira mu bikorwa ibikenewe ngo ubu buryo butangizwe mu gihugu, iyi nama ikaba igamije kubyemeza

Ku ruhande rw’ubuvuzi, abaganga bari kwiga ku buryo bwo kuzana imiti mishya indi ikavanwa ku rutonde mu rwego rwo kugabanya ingaruka ziterwa na yo, cyangwa se ubukana bucye bwayo mu kuvura.

Ati “iyi nama iri bwemeze imiti mishya iri bujye ku rutonde, n’iri buveho.”

Avuga ko hari indi miti mishya kandi myiza yaje ku isoko. Ngo abarwayi bazajya basabwa gufata ikinini kimwe cyonyine ku munsi

Ngo baranareba uburyo u Rwanda rwaza mu bihugu bya mbere mu kugira imiti inyuzwa mu nshinge mu kuvura SIDA, ibintu biteganywa mu gihe kizaza

Nsanzimana ati “turi kurebera hamwe uko twahura n’abandi bashakashatsi mu byerekeranye n’imiti inyuzwa mu nshinge mu byerekeranye no kuvura SIDA yaganiriweho mu nama mpuzamahanga yiga kuri SIDA yabereye I Paris mu byumweru bibiri bishize. Ibi ni ahazaza ho kuvura iyi ndwara, aho tuzava ku binini tukajya ku nshinge, kandi bizagera mu Rwanda vuba. Ibi na byo turabiganiraho.”

Ku nshinge, umurwayi azajya ahabwa rumwe mu gihe cy’ukwezi cyangwa se no mu mezi atatu.

Dr Patrick Ndimubanzi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima bw’abaturage n’ubuvuzi bw’ibanze yavuze ko inama izafasha kurebera hamwe uburyo bwiza bwo kuvura abaturage no kumenya neza ko bugera kuri bose mu bijyanye no kuvura ibyuririzi bya SIDA

Kuri ubu Abanyarwanda 3% bari hagati y’imyaka 15 na 29 ni bo bafite agakoko gatera SIDA, abana banduzwa n’ababyeyi babo babatwite cyangwa babyara bo baragabanutse bagera kuri 2% mu myaka itatu ishize.

Src:izubarirashe

Comments

comments
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *