Abanyarwenya 5K Etienne na Japhet bamenyekanye ku rwenya rwa “Bigomba guhinduka” ubu bamaze gutandukana na Daymakers.
Ni inkuru baraye batangaje babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo ko batakibarizwa mu itsinda rya Daymakers iyoborwa na Mugisha Emmanuel Clapton uzwi ku izina rya Kibonke.

Mu butumwa bwa Japhet yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize bati” Hello nshuti bavandimwe, ndabamenyesha ko guhera uyu munsi tariki ya 13/11/2019 ntakibarizwa muri Daymakers Entertainment. Mugire ibihe byiza.
Gusa batangaje ko bo ubwabo badatandukanye nk’itsinda ry’abantu babiri basanzwe bakorana, ahubwo icyahindutse ari imikoranire yabo na Daymakers Entertainment, aho bagiye kujya bicungira inyungu z’ibihangano byabo.
Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook