Abanyeshuri baciye imyambaro y’ishuri ubwo basozaga amasomo, bari mu mazi abira(Amafoto)

Inkuru irikugarukwaho cyane n’abakoresha imbugankoranyambaga mugihugu cy’i Burundi, ni abanyeshuri bishwanyaguje imyambaro yabo bishimire ko baravuye ku ntebe y’ishuri muyisumbuye.

Aba banyeshuri imyambaro yabo bayigize uburere

Aba banyshuri biganjemo abiga ku kigo cya EPM Buganza, bashwanyaguje imyambaro y’sihuri ubwo basozaga ikizamini cyanyuma cy’umwaka wa Gatandatu mu mushuri y’isumbuye.

Ibi aba banyshuri ngo babikoze bishimira ko barangije ayisumbuye bakaba bitegura gukomeza muri Kaminuza bityo ngo akaba ari ntahantu bazongera guhurira n’umwambaro w’ishuri.

Iyi nkuru abantu benshi bagiye bayigarukaho cyane kumbugankoranyambaga banenga aba banyshuri bavugako ibyo bakoze bagaragaje uburere buke.

Kubera imyitwarire mibi ndetse no gukoza isoni ikigo cy’ishuri bigagaho  cya EPM, aba banyeshuli biciriyeho imyenda basabiwe igihano cyo kutazabona impamyabumenyi zabo bitewe nibyo bikorwa bibi bakoze.

Abatangije icyo gikorwa kigayitse barimo Ndayikengurukiye Innocent, Ndizeye Bienvenu,  na Nizigama Enock ndetse umwe muribo akaba yarabikoreye muri salle nyuma gato yo gutanga ibyo yari yakoreyeho ubwo yari mu kizamini bari mu maboko ya Police.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE