Abanyeshuri bagaragaye bashwanyaguza amakayi n’imyenda y’ishuri biganaga, ubwo basozaga amashuri yisumbuye, barikunengwa na benshi, Minisiteri y’Uburezi yavuzeko igihe kubafatira ibihano

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Ku mbuga nkoranyambaga ubu hagezweho amafoto n’amashusho ya bamwe mu banyeshuri basoje ayisumbuye bagaragaje imyitwarire yo gusezerera iki kiciro bakora bimwe mu bikorwa bikomeje kunengwa na benshi birimo gukatakata imyenda y’ishuri, kujugunyanga amakayi cyangwa kuyatwika n’ibindi byinshi.

Ibi byatangiye kugaragara ubwo abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye basozaga ibizamini bya Leta muri iki cyumweru.

Ku mbuga nkoranyambaga ubu hagezweho amafoto n’amashusho ya bamwe mu banyeshuri basoje ayisumbuye bagaragaje imyitwarire yo gusezerera iki kiciro bakora bimwe mu bikorwa bikomeje kunengwa na benshi

Hari amafoto amwe yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza bamwe muri abo banyeshuri bakasakase imyenda y’ishuri mu gihe hari abandi babaga bari mu mbuga ngari basandaguje amakayi bigiragamo.

Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu ukunze gukoresha urubuga rwa Twitter, yashyizeho imwe muri izo foto, ashyiraho ubutumwa busa nk’ubunenga abanyeshuri bakoze biriya.

Yagize ati “Niba atari ikigare gusa gusa, aba basore n’inkumi bashobora kuba bifitemo impano yo guhanga imideri (modelling) mu myambarire. Aya matalenta ntazapfire ubusa igihugu n’abayibarutse.”

Hari n’amashusho yakomeje gucicikana y’umunyeshuri w’Umukobwa ari gutwika amakayi yigiragamo avuga Ikinyarwanda [byumvikana ko ari ibyo mu Rwanda] kimwe n’abo bari kumwe.

Uyu mukobwa yagaragaye atwika amakaye yigiyeho

Ubwo yatwikaga aya makayi, umwe mu bo bari kumwe, yamwogezaga amubwira ati “Ntabwo uzarata rata [ntuzatsindwa] twika, n’iyo umuntu aramutse arase yasubirayo akandika …”

Oswald Mutuyeyezu kandi kuri aya mashusho na yo yagize icyo ayavugaho aho yagize ati “Iyi nkumi yatwitse amakayi ngo kuko isoje kimwe mu byiciro by’amashuri urayivugaho iki ? Amasomo menshi umuntu ayigira mu makayi ya bakuru be. Birashoboka ko uyu nta barumuna agira.”

Munyakazi Sadate wigeze kuba Perezida wa Rayon Sports na we ukunze gutanga ibitekerezo kuri Twitter, yavuze ko ikiragano cye cyaharuriwe inzira n’abakibanjirije ariko ab’iki gihe bo “mbona bazaba ikiragano cyatakaye batazi iyo bava batazi n’iyo bajya. Abahanga barangwa no gusoma ab’ubu barangwa no gutwika ibitabo.”

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yatangaje ko abanyeshuri barimo abagaragaye mu mashusho baca amakayi n’impuzankano y’ishuri mu rwego rwo kwishimira ko barangije ibizamini bya Leta, bazashakishwa bahanwe.

Minisitiri Uwamariya mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa 30 Nyakanga 2021, yabajijwe niba ntacyo Minisiteri ayobora izakora kuri iyi myitwarire bamwe bavuga ko idahwitse, asubiza ati: “Ubundi umunyeshuri wese ugaragayeho amakosa, haba hari amategeko ngengamikorere y’ishuri agena ibihano. Aba ngaba rero baritwaza yuko barangije, bakumva yuko bakora ibyo bishakiye, ariko barirengagiza ko hari ibyangombwa batarahabwa ku buryo n’ubundi bagikeneye kwegera ishuri.”

Yavuze ku gukurikirana aba banyeshuri bagahabwa, ati: “Icyo rero duteganya mu burezi ni uko tuzakurikirana aba bana tukamenya abo ari bo, hanyuma hakazateganywa n’ibihano bazahabwa.”

aba banyeshuri bashobora gufatirwa ibihano

Minisitiri Uwamariya avuga ko no mu mwaka ushize hari abigeze kugaragaraho imyitwarire nk’iyi, batumwa ababyeyi babo, baragawa, bacibwa amande, utarayatanze yimwa impamyabumenyi ye.

Uyu muyobozi yavuze ko ibyagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ari bike ugereranyije n’ibyabaye, kuko hari raporo nyinshi yakiriye zigaragaza imyitwarire nk’iyi. Ngo bagiye gukorana n’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri, bubafashe gukusanya amakuru, hanyuma abo bizagaragara ko bakoze aya makosa bahanwe.

Iyi myitwarire wowe urayivugaho iki?

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO