Search

Abapagani bagiye kwamburwa business zabo zihabwe abarokore-ubuhanuzi bwa Apôtre Gitwaza

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Guhera ku itariki ya 8 Nyakanga 2018 ku cyicari gikuru cy’itorero rya Zion Temple i Kigali harikubera igiterane ngarukamwaka kizwi nka “Africa haguruka”. Umushumba mukuru w’iri torero Apôtre Dr Paul Gitwaza yahanuriye abari bitabiriye iki giterane ababwira ko Imana igiye gufata ubutunzi bw’abaherwe b’abapagani ikabuha abarokore nabo bakubaka amahoteli akomeye ariho n’imisaraba.

Apôtre Dr Paul Gitwaza avuga ko Imana igiye kwambura abaherwe b’abapagani Business zabo zihabwe abarokore.

Ku munsi wa Gatatu w’iki giterane nibwo Apôtre Dr Paul Gitwaza yaje guhanurira abacyitabiriye, atangira ubuhanuzi bwe yavuze ko Imana igiye guhuriza hamwe amatorero yo muri Africa mu bucuruzi buzazana amafaranga y’Isi agakora mu bwami bw’Imana.

Yagize ati “Umva icyo Imana ivuze, Imana igiye guhuriza hamwe amatorero yo muri Afurika mu gukora ubucuruzi buzazana amafaranga y’Isi akabasha gukora mu bwami bw’Imana. Mu myaka iri imbere, amahoteli akomeye muri Afurika yose azaba afiteho akamenyetso k’umusaraba kuko azaba ari ay’abana b’Imana. Mwumve neza, amahoteli akomeye ntazaba acyitwa Marriot, ntazaba acyitwa Hilton na Shelton,… azitwa ay’abarokore ariho n’umusaraba, muranyumva neza? Imana igiye kubikora.”

Akomeza ababwira ko Imana igiye gufata ubutunzi bw’abaherwe b’abapagani bakora ubushabitsi (Business) mu bijyanye no kubaka amazu ikabuha abarokore akaba aribo batunga amahoteli yose azaba akomeye muri Afurika mu minsi iri imbere.

Ati: “Abana b’Imana mugiye kujya mwubaka imidugudu irimwo amazu meza cyane, mu gihe kiri imbere imidugudu minini izaba yarubatswe n’abarokore, ndagirango mubyandike. Abapagani bari muri business zo kubaka amazu Imana igiye kubibambura, izabiha abarokore bo muri Afurika, ni bo bagiye kubaka amazu. Amatorero yo muri Gabon, mu Rwanda, mu Burundi, Uganda, muri Tanzania, Cameroon no hirya no hino agiye kuzajya yubaka imijyi ihambaye, namwe muri muri abo! Kuko Imana igiye kugarurira itorero agaciro.”

Ni kenshi uyu mukozi w’Imana akunze kugarukwaho kubera ubuhanuzi butandukanye aba yatangaje, iki giterane Africa haguruka muri uyu mwaka kiri kuba ku nshuro yacyo ya 19 kikaba kizamara iminsi umunani kikazasozwa ku itariki ya 15 Nyakanga 2018.

Africa Haguruka 2018 aba yitabiriye bateze amatwi ijambo ry’Imana.

 

Comments

comments




3 thoughts on “Abapagani bagiye kwamburwa business zabo zihabwe abarokore-ubuhanuzi bwa Apôtre Gitwaza

  1. emile

    UMUTINDI AROTA ARYA, ESE KO NUMVA MUHANGAYIKISHIJWE N’AMAFRANGA KURUTA GUSHAKA UBWAMI BW’IMANA, NTIMUZI KO UMUTUNZI KWINJIRA MU BWAMI BW’IMANA BIGOYE NKO KWINJIZA INGAMIYA MU MUTWE W’URUSHINGE?

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.