Abapolisi batangiye kwifatanya n’abamaze icyumweru bigaragambya kubera urupfu rw’umwirabura wishwe na Polisi imunigishije ivi(Amafoto)

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamwe mu ba Polisi batangiye kwifatanya n’abamaze icyumweru bigaragambya kubera urupfu rwa George Floyd, mu rwego rwo kubereka ko barikumwe kandi ko badashyigikiye ibyakozwe na mugenzi wabo.

Ku wa 25 Gicurasi muri Leta ya Minnesota mu Mujyi wa Minneapolis, nibwo umupolisi witwa Derek Chauvin yishe umwirabura witwa George Floyd, nyuma yo kumutsikamira ku ijosi, akaza kwitaba Imana nyuma.

bamwe mu ba Polisi batangiye kwifatanya n’abamaze icyumweru bigaragambya kubera urupfu rwa George Floyd

Amashusho yakwirakwijwe agaragaza uyu mu Polisi muri iki gikorwa kigayitse, yazamuye uburakari bwa benshi maze bakwira mu mihanda yo mu mijyi ya Anchorage, Phoenix, New Orleans, Boston, Minneapolis, Baltimore na Kansas, aho bari kwigaragambya bagaragaza ko ibyakozwe na Chauvin bidakwiye ari nako basaba ko Floyd ahabwa ubutabera.

Uretse iyi mijyi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri kuberamo imyigaragambyo, mu minsi ishize iherutse no kwaguka igera no mu bindi bihugu birimo u Budage, u Bwongereza na Espagne.

Bitewe n’amagambo n’uburakari by’abigaragambya, bamwe mu ba Polisi bahisemo kubereka ko bari kumwe, ibi bakabikora bapfukama mu rwego rwo guha icyubahiro Floyd, bahobera abigaragambya ndetse abandi bagahitamo kujya mu gikundi cy’abigaragambya bagafatana urunana.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika si ubwa mbere umupolisi avuzweho kugirira nabi umuturage ntabiryozwe, kuko ubushakashatsi bwakozwe ku bugizi bwa nabi bwa Polisi ya Amerika muri raporo yitwa “Mapping Police Violence”, bwagaragaje ko 99% by’ibikorwa by’ubwicanyi bya Polisi ya Amerika kuva mu 2014 kugera mu 2019, ababigizemo uruhare batize bakurikiranwa ngo babihanirwe cyangwa ngo bahamwe n’icyaha.

Gusa ukurikiranweho kwica Floyd we yatawe muri yombi.

Abapolisi bapfukamye baca bugufi

Iyo raporo ikubiyemo amakuru yatanzwe n’inzego z’ubutabera muri Leta za Amerika, yerekana kandi ko umubare w’ibikorwa by’ubwicanyi bikorwa n’abapolisi, wagiye uzamuka buhoro buhoro kuva mu 2013 kugera mu 2019 aho nko mu 2014, abantu 1050 bishwe, byagera mu 2018 umubare ukiyongera bakagera ku 1143.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE