Ni inkuru yavugishihe abantu benshi kumbuga nkoranyambaga, abagabo babiri bambaye impuzankano ya gisirikari bashyize imbunda hasi, baramfukama bambika impeta abakobwa bakundana.
Icyatunguye abantu ni ukubona umusirikari apfukamye mu muhanda yambaye n’umwambaro w’igisirikari.

Aba bakobwa wonaga nabo bibatunguye cyane ariko ubonako basazwe n’ibyishimo kuko bose wabonaga baseka bamwenyura.
Abantu benshi babonye ibi birori byabereye mu muhanda, bahagaze maze abafite amatelefone afotora baratangira bifatira amafoto y’urwibutso.
Abagiye bavuga kuri aya mafoto yagiye asakara kumbuga nkoranyambaga, abenshi banenze aba bagabo uburyo babikozemo bavugako bitari bikwiye ko umuntu wambaye umwambaro wa gisirikari atagakwiye kujya mu muhanda ngo akore nk’ibyo bakoze.

Hari n’abavuze ko ibyo aba basirikari bakoze bisa nogutera ubwoba aba bakobwa kugirango bambare izi mpeta bari babateguriye.
Hari n’ababyishimiye bavugako aribyiza cyane kuba umusirikari nawe yagaragazako aryohewe n’urukundo ndetse akabkora kumugaragaro bose babireba
Biravugwa byabereye mugihugu cya Nigeria mu mihanda y’umujyi wa Lagos.
Ibi nta professionalism irimo rwose!! ni ukubeshya abantu gusa. Ubu se muri aya mashusho mwashyize hano, imbunda muvuga bashyize hasi mu muhanda ziri he koko???!!!