Search

Abasore bariguhatanira ikamba ry’umuhungu mwiza muri Africa barimo n’Umunyarwanda batangiye imyiyereko (Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Ni ku nshoro ya Gatandatu hagiye kuba amarushanwa yo gutoranya umuhungu urusha abandi ubwiza (Rudasumbwa) ku mugabane wa Africa. Abasore barigutanira irikamba barimo n’Umunyarwanda bamaze kugera muri Nigeria ndetse batangiye n’imyiyereko.

Aba basore batangiye imyiyereko bafata amashusho yerekana imideri.

Muri uyu mwaka aya marushanwa ya Mister Africa International azitabirwa n’abasore baturutse mu bihugu 16 byo ku mugabane wa Africa harimo n’u Rwanda, nk’uko bitangazwa n’abategura aya marushanwa.

Ntabanganyimana Jean de Dieu uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa kimwe na bagenzi be bahatanye, bageze muri Nigeria kuri uyu wa Kabari tariki ya 28 Ugushyingo, bahise bajyanwa mu mujyi witwa Ibadan wo muri leta ya Oyo bakazahava bajyanwa mu mujyi wa Lagos ari naho hazabera ibirori nyamukuru bisoza iri rushanwa.

Kuwa Gatatu kuya 29, aba basore bahise batangira imyiyereko itandukanye bahereye mu gufata amashusho atandukanye berekana imideri.

Biteganyijwe ko umuhungu uzegukana ikamba rya Rudasumbwa wa Africa 2017, azamenyekana ku itariki ya 2 Ukuboza 2017 mu birori bizabera ahitwa WBC Hotel mu mujyi wa Lagos.

REBA AMAFOTO Y’ABASORE BARIGUHATANA MURI MISTER AFRICA INTERNATIONAL2017

Ntabanganyimana Jean de Dieu uzwi cyane nka ‘Jay’ niwe uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa.

Angola.

Tanzania.

Ghana.

Congo.

Mr Africa Portugal.

Miyamiko.

Tapiwa.

Liberia.

Eritrea.

Cape Verde.

Sierra Leone.

Botswana.

Cote d’Ivoire.

Mister Fashion Africa

Uganda.

 

 

Ivan Heritier

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.