Perezida Donald Trump wa Amerika yajyanywe mu bwihisho bw’umutamenwa bwa White House ubwo abigaragambya bari bakamejeje imbere y’ibiro bye kuwa gatanu batera amabuye banahanganye na polisi.
Ikinyamakuru Skynews kivuga ko bikekwa ko Trump yamaze isaha muri ubu bwihisho bwagenewe gukoreshwa mu bihe bidasanzwe nko mu gihe cy’ibitero by’iterabwoba.

Imyigaragambyo ivanzemo n’urugomo hamwe na hamwe irakomeje mu mijyi itandukanye ya Amerika, baramagana urupfu rwa George Floyd wapfuye hashize umwanya muto afashwe na polisi.
Police yateye imyuka iryana mu maso amatsinda y’abigaragambya – batitaye ku mabwiriza yo kutegerana yo kwirinda coronavirus– bariho bigaragambya ku imbere ya White House.
Aba bantu barirutse bagenda bashikanuza ibimenyetso byo ku muhanda, batwika ibyo babonye banahanura ibendera rya Amerika ku nyubako barishyira mu muriro.
Umwe mu bakozi b’ibiro bya Perezida Trump utifuje gutangazwa yavuze ko ibi byabaye byarakaje cyane Bwana Trump


Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook