Abigeze gukinira ikipe y’Igihugu Amavubi,Desire Mbonabucya, Jimmy Gatete, Olivier Karekezi,bagaragaje ibikwiye kwitabwaho kugira ngo umupira w’amaguru mu Rwanda ugere ku rwego nk’urw’iburayi.

Abibumbiye mu ishyirahamwe ry’abigeze gukinira ikipe y’Igihugu Amavubi (FAPA/ Former Amavubi Player’s Association) banditse ibaruwa ifunguye igenewe Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bagaragaza ibikwiye kwitabwaho kugira ngo umupira w’amaguru mu Rwanda ugere ku rwego rwifuzwa.

Aba bagize iri shyirahamwe, batangiye iyi baruwa yabo bashimira ikipe y’Igihugu ikubutse muri Cameroon mu gikombe cya Africa cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN2020) yagarukiye muri 1/4.

Desire Mbonabucya, Jimmy Gatete na Karekezi Olivier bari mubahoze bakinira ikipe y’u Rwanda amavubi

Iyi baruwa ifunguye yashyizweho umukono n’abantu 18 bigeze gukinira Amavubi (ay’Abagabo n’ay’Abagore) igaruka ku bihe byiza iyi kipe yigeze kugira birimo kuba iy’abagabo yarigeze kwitabira CAN muri 2004 yabereye muri Tunisia.

Banagarutse kandi ku mateka ya cyera yo kuba Rwanda B yaratwaye igikombe cy’irushanwa rya CECAFA mu 1999 ndetse n’aya vuba yo kuba muri 2011 Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 yaritabiriye igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique.

Aba barimo abagize uruhare muri ibi bigwi, basabye inzego zirebwa n’umupira w’amaguru gukora ibiganiro bidasanzwe bakiga ku ngingo zatuma umupira w’amaguru mu Rwanda urushaho gutera imbere.

Mu byo bagagaragaje nk’ibyagira akamaro, harimo gutegura umupira w’ibanze mu bakiri bato, gushyira ubunyamwuga mu miyoborere y’umupira w’amaguru mu nzego zose hifashishijwe abahoze bawukina.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE