Umuhanzi Diamond Platnumz ni umwe mubyamamare bikunze kuvugwa cyane mugihugu cya Tanzania.
Diamond aherutse kugura imodoka nshya yo mu bwoko bwa ROLLS ROYCE avugako iyi modoka ariyo mu mwaka wa 2021, ahamyako akabije inzozi zo gutunga imodoka yifuzaga kuva mubuto bwe.


Kuva Diamond yagura iyi modoka yagiye ivugwaho byinshi, ndetse hari abemezako atari nshya.
Ubu inkuru igezweho muri Tanzania, hari amashusho yakwirakwijwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga agaragaza iyi modoka nshya ya Diamond, bayinjiza mu igaraje isa naho yagize ikibazo, aha niho abantu benshi bahereye bibaza imodoka nshya itaramara n’ukwezi impamvu baba bayijyanye kubakanishi aka kanya.
Bitewe nibyavugwaga ku modoka y’uyu muhanzi, Diamond yahise abaza abavugako ko imodoka ye yatangiye kugenda ita amapiyese aho babikuye.
Abinyujije kumbuga nkoranyambaga akoresha Diamond yagaragajeko iyi modoka ye ntakibazo ifite ndetse ngo amaze kuyigendamo kabiri, naho ngo aberekana amashusho yinjira mu igaraje ntazi aho babikuye.
Yagize ati “Imodoka yanjye kuva yangeraho nayigiyemo kabiri, ngiye mu bwato, ngiye no kukibuga cy’indege ubwo nerekezaga muri Afurika y’epfo”
Uyu muhanzi yahise yiyama igaraje ryo mu mujyi wa Dar Salam ryakwirakwije ikinyoma ko ariryo ryakiriye iyi modoka bavugako yapfuye itaramara n’ukwezi igeze Tanzania.


Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook