Search

Adama Barrow mubyishimo bidasanzwe yarahiye kumugaragaro imbere y’abaturage ba Gambia.

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Adama Barrow  umugabo w’imyaka 52 y’amavuko akaba abaye umu perezida wa gatatu w’iki  gihugu,  kuri iki cyumweru tariki 19 Gashyantare 2017, bwanyuma Barrow  yarahiriye  kuyobora Gambia kumugaragaro.

Adama Barrow yarahiriye kumugaragaro kuyobora igihugu cya Gambia

Ni  nyuma y’igihe kigera kukwezi yarahiye kuyobora  igihugu cya Gambia  umuhango wirahira ukabera mugihugu cya Senegar,kurubu yarahiriye imbere yabaturage ayoboye.

Ku itariki ya 1 Ukuboza 2016 ubwohabaga amatora muri ikigihugu , aho Barrow yegukanye intsinzi ku majwi arenga 45.5% kuri 36.7% ya Jammeh.

Jammeh wabanje kwemera ibyavuye mu matora gusa  nyuma yaje kubihakana ndetse yemeza ko agomba gusubirwamo kuko habayemo uburiganya.

Ibihugu byo mu Muryango w’ubucuruzi muri Afurika y’Iburengerazuba (CEDEAO) byakomeje byotsa igitutu uyu Barrow ko amatora agomba gusubirwamo , ku wa 20 Mutarama 2017, Jammeh yemeye kuburekura, ahita ahungira muri Guinée Equatorial.

Amatora yongeye gusubirwamo ndetse uyu mugabo yongera gutsida Yahya kumugaragaro.Irahira rya Barrow, ryahuriranye no kwizihiza imyaka 52 ishize iki gihugu kibonye ubwigenge.

Imbere y’imbaga nyamwinshi yari imuteze amatwi perezida Barrow , yavuze ko  iyi nsinzi ari intsinzi ya demokarasi kuko ari bake batekerezaga ko iki gikorwa kizabaho.yakomeje avuga ko agiye guhangana n’ikibazo cy’ubukungu bw’ikigihugu butifashe  neza mumyaka  22 ishize  Yahya Jammeh yarakiyoboye.

Nkuko Aljazeera ibitangaza Barrow  Yakomeje avuga ko kuri ubu abaturage ba Gambia bafite ubushobozi bwo kugenzura uko ejo habo hazamera, kandi ko agiye gufungura imfungwa za politiki, itangazamakuru naryo rigahabwa ubwisanzure.

Richard Uwizera

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.