Afghanistan :Abarwanyi b’aba Taliban bafashe umujyi wambere ukomeye mugihugu Perezida warumaze imyaka 14 ayobora arahunga

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuvugizi w’aba Taliban yabwiye umunyamakuru wa BBC Yalda Hakim ko “nta kwihorera kuzabaho” ku baturage ba Afghanistan.

Suhail Shaheen yabwiye BBC ati: “Dusezeranyije abaturage ba Afghanistan, by’umwihariko abo mu mujyi wa Kabul, ko imitungo yabo, ubuzima bwabo biri mu mutekano – nta kwihorera kuzabaho ku muntu uwo ari we wese”.

Amakuru avuga ko Perezida Ashraf Ghani yahunze igihugu, mu gihe aba Taliban bageze i Kabul.

“Turi abakozi ba rubanda n’ab’iki gihugu”.

“Ubutegetsi bwacu bwategetse ingabo zacu kuguma ku irembo rya Kabul – kutinjira mu mujyi. Dutegereje guhererekanya ubutegetsi mu mahoro”.

Amakuru avuga ko Perezida Ashraf Ghani yahunze igihugu, mu gihe aba Taliban bageze i Kabul.

Ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo amagambo y’umutegetsi wo hejuru muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu avuga ko yerekeje mu gihugu cya Tajikistan bahana imbibi.

Umuvugizi w’aba Taliban yanavuze ko Abanya-Afghanistan bose bazagira uruhare muri leta ya kisilamu – bivuze ko Abanya-Afghanistan batari aba Taliban na bo bazayishyirwamo. Yanasezeranyije ko bazubahiriza uburenganzira bw’abagore n’ubw’itangazamakuru.

Mbere ubwo aba Taliban bari ku butegetsi muri Afghanistan, hagati ya 1996 na 2001, bakoreshaga ubwoko bw’amategeko ya Sharia burimo no kwicisha amabuye uwafashwe asambana, guca ibiganza abahamwe no kwiba, ndetse no kubuza abakobwa kwiga kurenza bafite imyaka 12.
Umuvugizi w’aba Taliban yavuze ko abagore bazemererwa kuva mu ngo bo ubwabo kandi ko bazakomeza kwiga no kujya ku kazi.

Ariko ibyo bitandukanye n’amakuru arimo kuva mu bindi bice by’igihugu byigaruriwe n’aba Taliban. Mu mujyi wa Kandahar, abagore bakora muri banki babwiwe ko akazi kabo ubu kagiye kujya gakorwa na benewabo (abo bafitanye isano) b’abagabo.

Mu tundi turere, hari amakuru ko abagore batarimo kwemererwa kugira aho bajya bonyine ndetse bagahatirwa kwambara imyitandiro ibapfuka hose.

Umuvugizi w’aba Taliban yongeyeho ko ibitangazamakuru bizemererwa kunenga mu bwisanzure ibitagenda, ariko ntibijye mu “kwica umuntu ahagaze”, cyangwa guharabika, (ibizwi nka ‘character assassination’).

Inzego z’umutekano za Afghanistan ziracyagenzura rwagati muri Kabul, ariko ntibizwi igihe ibi bizamara

Mbere yaho kuri iki cyumweru, aba Taliban basohoye itangazo bavuga ko inshingano ku mutekano w’uyu mujyi zigifitwe na leta ya Afghanistan kugeza muri aka kanya, rishimangira ko ibiganiro ku guhererekanya ubutegetsi mu mahoro bikomeje.

Rikomeza rishishikariza Abanya-Afghanistan kuguma mu gihugu, rivuga ko aba Taliban bashaka ko abaturage “b’ingeri zose bibona mu butegetsi buri imbere bwa kisilamu bwa leta yubahiriza inshingano yo gukorera bose kandi ibereye bose”.

Ariko hari amakuru avuga ko i Kabul humvikanye urusaku rw’amasasu kandi ko aba Taliban babonetse mu mihanda bafite amabendera.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO