Afite imyaka 28,Yavukanye ubwandu bwa Virusi itera Sida, kubera imitere y’umubiri we abasore benshi baramwifuza bashaka kuryamana nawe, Yiyemeje gukundisha abarwayi ba Sida kunywa ibinini bigabanya ubukana(Amafoto)

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Abantu benshi banduye agakoko ka virusi itera Sida ntibakunze kwerura ngo bavuge ko barwaye iyi ndwara itarabonerwa umuti ndetse ikaba itagira urukingo, ni indwara idakira ariko hari imiti iyigabanyiriza ubukana, kuba idakira ni kimwe mubituma abantu benshi bagira ipfunwe ryo kwemeza ko bayirwaye.

Doreen Moraa moracha, ni umukobwa wo mugihugu cya Kenya yiyemeje kuba umuvugizi w’abarwayi ba Sida ndetse yiyemeza gushishikariza abarwaye aka gakoko gufata ibinini bigabanya ubukana bw’iyi ndwara.

Doreen Moraa moracha avugako yavukanye ubwandu bwa virusi itera sida

Doreen, avugako yavutse kubabyeyi babiri umwe wanduye n’undi muzima, avukana n’abana 3 niwe wenyine wavukanye Sida.

Uyu mukobwa avugako ababyeyi be bamenyeko yanduye agakoko ka virusi itera sida afite imyaka 8 barabimuhishe gusa yaje kubimenya ubwo yari agize imyaka 13.

Muri 2015, Doreen Moraa nibwo yishyize kumugaragaro yemezako arwaye agakoko gatera Sida, kuva icyo gihe yiyemeje kwigisha abandi bantu bafite iyi ndwara gutinyuka bakabivuga ndetse atangira urugamba rwo kubigisha gukoresha imiti igabanya ubukana bwayo, ibi byatumye azenguruka ibihugu bitandukanye byo ku isi agenda atanga ubuhamya bwibyo yahuye nabyo mu myaka yose amaze arwaye Sida.

Yiyemeje kuba umuvugizi w’abarwayi ba Sida ndetse abashishikariza no gufata imiti igabanya ubwandu

Uyu mukobwa w’imyaka 28 y’amavuko avugako azuzuza imyaka 29 mu kwezi kwa munani, avugako mubintu byagiye bimugora cyane mubukumi bwe ari uburyo abasore bashaka kumutereta bakurikiye ikimero cye nyamara bikaba bimugora kubasobanurira uburyo arwaye Sida kuko hari nabo abibwira bakanga kubyemera bagirango arababeshya.

Mubiganiro bye ashishikariza abarwayi ba Sida gufata imiti igabanya ubwandu bwayo

Yiyemeje kuba umuvugizi w’abarwayi ba Sida ndetse abashishikariza no gufata imiti igabanya ubwandu

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO