Agakoryo kabaye kuri The Ben atazigera yibagirwa, Abakinnyi afana kurusha abandi, yahishuye ikipe yihebeye.

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Umuhanzi nyarwanda The Ben ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahishuye ko ari umufana wa Mancester United ariko kubera kuba cyane USA yisanze asigaye akunda cyane Basketball aho ubu ari n’umufana ukomeye wa Los Angeles Lakers.

The Ben wagiye USA kuva 2010, ubwo yaganiraga na Gael Karomba na we utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko ubu akunda NBA ariko mbere akaba atari yo yakundaga kureba.

Umuhanzi nyarwanda The Ben ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahishuye ko ari umufana wa Mancester United

Ati “umukino nkunda kureba ni Baskteball, by’umwihariko NBA, ariko igitangaje muri byose ni uko mbere atari yo nakundaga, iyo ugeze muri bino bihugu hari ukuntu NBA ikwiba ubundi ukavumbura ubwiza bwayo, ariko ntabwo bijya bituma nibagirwa Manchester United yanjye, ubu dufite na Cristiano, muri ruhago ubu ndahengereza nkabaza nti batsinze ariko iyo Lakers(Los Angeles Lakers) itsinzwe ndababara kurusha uko Manchester yatsindwa.”

Agaruka ku bakinnyi babiri akunda mu buzima bwe, yagiz ati “Muri ruhago umukinnyi nkunda ni Cristiano(Ronaldo), muri NBA yari Kobe Bryant (RIP).”

Agaruka kuri bimwe mu bintu byamubayeho atazibagirwa nyuma yo kuva mu Rwanda, ngo hari ubwo yagonze ikirahure atakibonye azi ko hari umuryango wo kunyuramo, ngo byabaye muri 2015 icyo gihe yari mu Bufaransa.

Ati “Ntabwo ari muri Amerika, nari mu Burayi. Ni muri Paris. Nta n’ubwo ari kera, ni muri 2015, hari igitaramo tujya mu Bufaransa, ni ahantu hari ikirahure gihanaguye ku buryo utapfa kukibona, narakigonze kirameneka, cyanansharuye ku kuboka, utu dukovu niho twaturutse.”

The Ben akaba ari mu myiteguro yo kumurika Album ye ya 3, ni nyuma ya ‘Amahirwe ya mbere’ yasohotse mu 2009 na ‘Ko Nahindutse’ ya 2016. Yijeje abakunzi be ko izaza ari nziza kandi bazayikunda kuko hariho abahanzi bakomeye kandi bakunzwe.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO