Airtel na Canal+ bagiranye amasezerano y’ubufatanye agiye kuba igisubizo ku bakiliya bimpande zombi

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda yagiranye amasezerano y’ubufatanye na sosiyete icuruza amashusho ya televiziyo ya Canal+, abakiliya ba Canal+ bazajya babasha kugura ifatabuguzi bakoresheje Airtel Money.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021 nibwo aya masezerano yamurikiwe ku cyicaro cya Canal+ mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Umuyobozi mushya wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez yavuze ko ari ibintu by’agaciro kongera iyi serivise mu zo Airtel Money isanzwe itanga, agaragaza ko ari amahirwe y’abakiliya b’impande zombi.

Yagize ati “Twishimiye kubereka amasezerano twagiranye, ni serivise nshya yiyongere mu zo dutanga twifashishije Airtel Money, duhaye ikaze abakiliya ba Canal+ baryoherwe na serivise zacu.”

Aya masezerano Airtel Rwanda iyasinyanye na Canal+ mu gihe iki kigo cy’itumanaho cyatangiye ubukangurambaga ‘Ohereza amafaranga ku buntu’, aho umuntu abasha koherereza amafaranga mugenzi we nta kiguzi bimusabye.

Aha Umuyobozi wa Airtel Rwanda, yibukije abitabiriye uyu muhango ko gukoresha Airtel Money ugura ifatabuguzi rya Canal+ ariyo mahitamo akwiye kuko nta kiguzi ucibwa.

Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua yavuze ko bishimiye amasezerano bagiranye na Airtel Rwanda.

Ati “Ni ibyishimo kuri twe kuba abakiliya bacu bagiye gutangira kugura ifatabuguzi bifashishije Airtel money, nibaza ko bizaba ari byiza kuba babasha kwigurira ifatabuguzi mu buryo buboroheye, budahenze kandi bitabasabye kuva mu rugo.”

Wifuza kugura ifatabuguzi rya Canal+ yifashsihije Airtel Money, asabwa kwandika *500*4*3*2*4*1# ubundi akongeraho nimero ya decoder hanyuma akishyura umubare w’amafaranga ujyanye n’ifatabuguzi yifuza.

Abayoboi b’ibibigo byombi nyuma yo gushyira umukono ku masezerano.
Umuyobozi mushya wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez.
Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO