Airtel yahaye abamotari amajire mashya, ibibutsa ko abagenzi bakwiye kujya babishyura kuri Airtel Money ku buntu

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda yongeye guha abamotari umwambaro mushya (ijire), yongera no kubibutsa ko abagenzi bakwiye kujya babishyura bakoresheje Airtel Money kuko ari ubuntu.

Airtel Rwanda isanzwe ifitanye imikoranire n’impuzamashyirahamwe y’abatwara abagenzi kuri moto (FERWACOTAMU) ari nayompamvu kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Ukwakira 2021 iyi sosiyete y’itumanaho yatangije igikorwa cyo gutanga amajile mashya ku ba bamotari bose bo mu gihugu.

Ni igikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro mu Mujyi aho bamwe mu bakorera muri Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro bari babukereye baje kuyafatira kuri Stade y’i Nyamirambo.

Nyuma yaho gutanga aya majile bizakomereza mu makoperative mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez, yavuze ko itangwa ry’ayo ma- gilets rishimangira ubushake bwayo n’agaciro iha ubufatanye ifitanye n’Ishyirahamwe ry’Abamotari.

Ati “Iki gikorwa kigamije gufasha abamotari kurushaho kugaragarira ababagana byoroshye ari nako himakazwa isuku no gukorera kuri gahunda mu rwego rw’ubwikorezi. Twizeye ko ibi bizakomeza kandi tuzafatanya n’izindi nzego gushyigikira ko Ishyirahamwe n’abanyamuryango baryo batera batera imbere.”

Nyirarwasa Claudine umaze imyaka irenga ibiri atwara abagenzi kuri moto, yavuze ko gilet ye yari imaze gusaza yaracuyutse bikamutera ipfunwe ryo gukomeza kuyambara, kandi kuba atayambara nabyo bikamubuza kwizerwa n’abamugana.

Ati “Abagenzi nabo bamenye ubwenge ntawe ugitega umumotari utambaye gilet. Nakomezaga kwambara iyo ishaje bakandenga ariko noneho kuko mbonye isa neza bibaye akarushyo.”

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hamez.

Buri mwaka Airtel ishora arenga miliyoni 100 Frw mu gutanga ama- gilets n’ubundi bufasha ku Mpuzamashyirahamwe y’Abamotari mu Rwanda (FERWAKOTAMO).

Kuri iyi nshuro Hamez yabwiye abamotari ko noneho bagiye no kujya bohereza bakanakira amafaranga bakoresheje Airtel Money ku buntu. Abayaboherereza nabo nta kiguzi bazajya basabwa.

Babyakiranye akanyamuneza kenshi, bishimira ko gukatwa bya hato na hato byabagaho cyane cyane bishyurwa n’abagenzi bigiye guhagarara.

Bitwayiki Emmanuel yagize ati “Biranejeje. Nkoresha simukadi ya Airtel n’umugore narayimuguriye ndetse kumwoherereza ama-inite ni yo nkoresha. Ubwo rero urumva ko [kohererezanya amafaranga nta kiguzi] bitworohereza kuko bitandukanye n’indi sosiyete yadukata.”

Uretse isuku no kuba abagenzi bakoroherwa no kumenya umumotari, Bitwayiki yashimangiye ko “uwambaye gilet biba bigaragara ko ari umunyamwuga ku buryo n’uwo atwaye yizera umutekano we”.

Umuyobozi wa FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel, yavuze ko ama- gilets asobanuye byinshi mu mikorere y’umumotari birimo umutekano we n’uw’umugenzi ku buryo yagira n’ikibazo bikoroha kumenya icyo akora.

Yavuze ko imikoranire yabo na Airtel Rwanda imaze imyaka itanu kandi yahinduye byinshi hashingiwe ku nkunga ibatera irimo kubaha amajire y’ubuntu.

Yakomeje ati “Igikorwa cyatangiriye aha i Kigali ariko tugiye kwambika abamotari mu gihugu hose ku buryo buri wese nibura agomba kugira ama- gilets abiri agasimburanya; ya suku tumubaza tukayimubaza twamuhaye ibyo asabwa kugira ngo ayigire.”

Abamotari barenga ibihumbi 35 ni bo batwara abagenzi hirya no hino mu gihugu. Buri mwaka bose bahabwa ama- gilets mashya ya Airtel Rwanda ku buntu.

Umuyobozi ushinzwe serivisi zo gutwara abantu mu Rwego Ngenzuramikorere (RURA), Tony Kuramba, yasabye abamotari gukomeza kugenda neza mu muhanda bubahiriza amategeko, ari nako batanga serivisi nziza.

Yabasezeranyije ko RURA izakomeza kubaba hafi ibafasha mu iterambere.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA), Prof Harerimana Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko imikoranire ya FERWACOTAMO na Airtel Rwanda ari intambwe ikomeye kuko uretse kuba abamotari bahabwa ama- gilets y’impuzankano, bizanabubaka ku buryo burambye binyuze mu mishinga bafatanya.

Ati “Airtel Rwanda ishobora no kubafasha gushyiraho igaraje ry’amamoto kugira ngo babashe kubona aho bakoresha moto byoroshye ariko bakabona na pièces de recharge bidasabye ko buri wese ajya kwigurira kuko biranabahenda.”

Yavuze ko ubwo bufatanye ari bwo bwatumye amadeni FERWACOTAMO yasigiwe n’abayicunze nabi abasha kwishyurwa bigatuma imitungo yari ihari idatezwa cyamunara.

Airtel itanga serivisi zirimo internet ya 2G, 3G na 4G, guhamagara no kwitaba, ubucuruzi bwo guhererekanya amafaranga binyuze muri Airtel Money.

Imibare iheruka igaragaza ko kugeza ubu Airtel Africa ifite abakiliya barenga miliyoni 97 barimo miliyoni eshanu mu Rwanda.

Airtel Rwanda uretse gutanga serivisi z’itumanaho, ikomeje kugaragara mu bufatanye bukomeye mu gushyigikira Guverinoma mu bikorwa bizamura imibereho y’abaturage aho nko mu bihe byo guhangana na COVID-19 yemereye abakiliya bayo kohereza no kwakira amafaranga ku buntu bakoresheje Airtel Money.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO