Airtel yakuriyeho abakiriya bayo igiciro cyo koherezanya amafaranga biciye muri Airtel Money

TWOZA INTEBE, MATELA N'AMATAPI (Duhamagare cg Utwandikire kuri  0789348058 (Wats app) cg 0784343748 (Call) ============

Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda yongeye kudabagiza abakiriya bayo ibakuriraho ikiguzo bakatwaga mu gihe boherezanya amafaranga biciye kuri Airtel money.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Airtel Rwanda yatangaje ko yakuriyeho abakiriya bayo ikiguzi cyo koherezanya amafaranga kuri Airtel Money ndetse banagabanyirizwa 20% ku kiguzi cyo kuyabikuza.

Umuyobozi w’iyi sosiyete Amit Chawla yavuze ko gukuraho ikiguzi cyo kohererezanya amafaranga bizafasha mu iterambere ry’ubukungu.

Yagize ati “Tuzi ingorane n’imbogamizi abakiliya bacu batewe na Covid-19, bityo rero kubafasha kohereza no kwakira amafaranga twabakuriyeho ikiguzi bishyuzwaga, ubu mwabasha kohereza amafaranga agera kuri 2,000,000 Frw inshuro eshatu ku munsi aho waba uri hose mu gihugu ku buntu”.

Pierre Kayitana  ushinzwe Airtel Money muri Airtel Rwanda nawe yashimangiye ko nyuma yo gukuraho igiciro cyo koherezanya amafaranga no kubikuza ikiguzi bagabanyijeho 20%.

Ati “Kubikuza kuri Airtel Money twagabanyijeho 20% kuyo bari basanzwe bakatwa, ibi bidushyira mu mwanya mwiza mu Rwanda kuba aritwe duha ibihendutse Abanyarwanda. Abantu bari bafite impungenge zo kubona serivisi za Airtel Money twabashyize igorora kuko twazibegereje, mu mujyi wa Kigali tumaze kugeza ku mashami 71 ya Airtel Money, yiyongera ku mashami ya Airtel Rwanda yakubwe kabiri akagezwa kuri 15”.

Umuyobozi wa Airtel Rwanda Amit Chawla, yijeje Abanyarwanda ko ibi byiza bizakomeza, ababwira ko ubu uguze umuriro kuri Airtel Money asubizwa 1%, asaba buri muturarwanda wese kwitabira gukoresha Airtel Money.

Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda Amit Chawla yijeje Abanyarwanda ko ibi byiza bazaniye abakiliya babo bizakomeza.
Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, Amit Chawla ari kumwe n’ushinzwe Airtel Money batangaza impinduka nshya zo kwoherezanya amafaranga ku buntu.

 

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

TURAKWAMAMARIZA Niba uri umucuruzi, umushoramari, Umuhanzi n'abandi bantu bose bifuza kwamamaza, IBYAMAMARE.com turagufasha kwamamaza ibikorwa byawe bigere kubatuye isi yose kuko dusurwa n'abarenga miliyoni 2 buri kwezi, tugukorera inkuru, tukakwamamaza kumbuga nkoranyamba zacu zose harimo facebook, instagram, twiter na Youtube kandi bigakobwa gatatu mu Cyumweru ukwezi kose twamamaza ibyo ukora ndetse dushishikariza abantu kubimenya. DUHAMAGARE cyangwa utwandikire KURI Wats APP: +250 7830 35616 Cg utwandikire kuri Email : ibyamamarenews@gmail.com
SHARE

IGITEKEREZO