Airtel yatangije poromosiyo ya Nkunda u Rwanda ikangurira abantu “Kumurikira u Rwanda”

Kuri iki Cyumweru ubwo abantu batandukanye bizihizaga umunsi w’abakundana uba tariki ya 14 Gashyantare buri mwaka, sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda yaboneyeho gutangiza poromosiyo bise “NkundaURwanda” izahemba inkuru nziza zijyanye n’urukundo zizahiga izindi zinyujijwe ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Ubuyobozi bwa Airtel Rwanda buvuga ko iyi poromosiyo iri mu rwego rwo gukomeza gufasha abantu, binyuze mu kugaragaza urukundo rukomeye bakunda u Rwanda.

Inkuru zose zizajya zinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga, inkuru izavugwaho cyane nyirayo azatsindira imwe muri PocketWifi 3, izaba irimo interineti y’ubuntu ingana na 30 GB.

Airtel Rwanda yagize iti “Twifuje ko uku kwezi kuba ukwezi kudasanzwe, dutumira abantu bose, mu rurimi bahisemo, ngo bagaragaze urukundo bafitiye u Rwanda. Izo nkuru zishobora kuba zivuga ku kintu icyo aricyo cyose abakiriya bacu, abenegihugu ndetse n’abatuye u Rwanda bafite ku mutima”.

Ikomeza igira iti “Buri munsi abatsinze 50 bazajya bahabwa PocketWifi, router isakaza interineti igendanwa yihuta cyane kandi ishobora  guhuza ibikoresho bigera kuri 10 kugirango kugirango abantu bashobore gukorera aho ariho hose ndetse  babashe no kwiga bifashishije ikoranabuhanga rya interineti, buri router izazana na 30GB ya interineti y’ubuntu. Iyi router ikaba imaze kuba igikoresho cy’ibanze ku bantu bose bifuza gukorera aho ariho hose.”

Airtel yatangaje kandi ko inkuru zizatangwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga za Twitter, Facebook na Instagram zishobora kuba zereka urukundo zinashimira abantu bigaragaje cyane kurusha abandi, zikaba zaba zivuga ku bakozi bitanze nk’abaganga, abaforomo na Polisi, abakozi bo mu ma supermarket, abo muri za farumasi, abahinzi ndetse n’abantu bose bagize uruhare mu kudufasha mugihe cy’icyorezo cyibasiye isi. Izo nkuru kandi zishobora kuba zivuga ku makipe, serivisi zitandukanye nk’Irembo cyangwa imihanda myiza.

Bagize bati “Andika inkuru yawe ya #NkundaUrwanda , yipostinge ku rubuga rwawe cyangwa kuri Twitter ya Airtel , @airtelrw, kuri  facebook @airtelrwanda cyangwa kuri  Instagram ya Airtel, tagging inshuti nyinshi zishoboka ndetse n’abagukurikira ube Wabasha kuba umwe mu bantu batatu bazajya batsinda ku munsi as many of your friends and followers and you could on of three daily winners”.

Hashtags zizakoreshwa muri iyi poromosiyo  ni #NoLockDownOnLove #NkundaUrwanda #LoveIsRed. Ku bindi bisobanuro mwasura urubuga  https://www.airtel.co.rw/

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE