Search

Akomeje gutangaza benshi umukozi w’akarere ka Rwamagana wishimiye intsinzi muburyo budasanzwe

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Kuri uyu wa 9 Kanama 2018 nibwo hatangajwe uko uturere twarushanyijwe kwesa imihigo y’ umwaka w’ ingengo y’ imari 2017/18, akarere ka Rwamagana  niko kaje ku isonga n’ amanota 84,5 kakaba gaciye agahigo ko kuba akambere imyaka ibiri ikurikiranye.
Ku mbugankoranyambaga hagaragaye ifoto y’ umukozi w’ akarere ka Rwamagana wishimiye intsinzi y’ akarere akorera mu buryo budasanzwe. Ni ifoto y’ umugore upfukamye imbere y’ umuryango w’ ibiro akoreramo akazi amanitse amaboko.

Uyu mukozi ibyishimo byaramurenze akubita amavi ku butaka, aterura ijwi ati “Shimwa Mana ya Aburahamu!”

 
Uwo mugore yitwa Gisagara Mukayiranga Edith ushinzwe ubutaka no kwegereza ubuyobozi abaturage. Abari kumwe nawe bavuga ko yarari gusenga ashima Imana ko yafashije akarere kabo kakaba akambere mu kwesa imihigo.
 
Iyi foto abayibonye bemeza ko ari ikimenyetso cy’ uko nubwo umuyobozi w’ akarere (meya) ariwe ujya imbere ya Perezida wa Repubulika guhiga ibyo akarere ayoboye kazageraho akanasubirayo hamurikwa ibyavuye mu ingenzura rigaragaza uko akarere kesheje imihigo kahize n’ abandi bayobozi b’ akarere basigara bamufatiye iry’ iburyo. Si ukufatira iry’ iburyo gusa ahubwo n’ imitima yabo iba idatekanye.
 
Uyu mwaka akarere ka Nyanza niko kabaye akanyuma(aka 30) ariko abaturage bako bumvikanye mu itangazamakuru bavuga ko byababaje kuko bumvaga nk’ abaturage barakoze ibyo bagombaga gukora.
 
Ni mugihe abaturage ba Rwamagana, Gasabo na Rulindo bo bari mu byishimo bavuga ko bagiye kurushaho gufatanya n’ abayobozi babo kugira ngo imyanya myiza bagize uyu mwaka n’ ubutaha bazayigumane.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, afite igihembo cyahawe akarere ke kongeye kuba aka mbere

 
Mu Rwanda politiki yo gukorera ku mihigo yatangiye muri 2006, iri muri gahunda u Rwanda rwihaye yo kwishakamo ibisubizo rugendeye k’ uko kera ibintu byakorwaga.

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.