Search

Ally.G Yasiguye Byinshi Ku Bagore b’Udutaro Ndetse n’Abakobwa Biyambika Nabi Mu mashuri Mu Ndirimbo Ye Nshya Iby’Isi Ni Amabanga.

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Ally.G ni umuhanzi nyarwanda wamenyekaniye cyane ku ndirimbo “Igicaniro cy’Impanuro”ubwo benshi mu bakunzi ba Muzika nyarwanda bavugaga ko aje yigana Mugenzi we uzwi nka Nuru Diplomate nawe usanzwe ukora injyana ya Hip Hop hano mu Rwanda.

Ally.g nyuma yo kumenyekana ndetse agakundwa n’abatari bake kubera indirimbo ze yagiye akora zitandukanye zirimo ubutumwa bwigishije abatari bake zirimo”Igicaniro cy’Impanuro,”Umuhwitsi wa Cyane”,”Isengesho,Ibirinduka ry’Ibihe”Agahinda k’Imbohe” yaje gusa n’ubuze cyane kubw’impamvu z’Ishuri ndetse n’akazi nkuko yabitangarije IBYAMAMARE.com.

Tumukunde Ally Ukoresha Izina Rya Ally.G Mu Muziki.

Tumukunde Ally Ukoresha Izina Rya Ally.G Mu Muziki.

Mu Kwezi kwa 06 uyu mwaka nibwo umuhanzi Ally.G yongeye kumvikana mu ruhando rwa Muzika hano mu Rwanda ubwo yashyiraga hanze Indirimbo yise “Umwana Na Se”indirimbo nayo yasaga n’iri kugaruka{Guhwitura}kuri bagenzi be bishoye mu biyobyabwenge byatumye bica injyana ya Hip-Hop byumvikana muri iyi ndirimbo ndetse nyuma yaje guhita ashyira hanze izindi zikurikina zirimo “Mwiza Nakundaga,Isi y’Impimbano”n’izindi,

Kugaruka kwa Ally.G Kwatangiranye n'Ibitaramo Bitandukanye.

Kugaruka kwa Ally.G Kwatangiranye n’Ibitaramo Bitandukanye.

Kuri Ubu Ally.G yemeza ko yamaze kugaruka muri Muzika bihamye ndetse akaba yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yakorewe muri “Deep One Rec” Studio nayo iri kugenda ifasha abahanzi benshi batandukanye ba hano mu Rwanda,iyi ndirimbo yumvikanamo amagambo akomeye y’agahinda uyu musore aterwa n’abagore cyangwa abakobwa bacuruza udutaro bakabaho mu buzima bugoye cyane ndetse akagaruka ku myambaro iteye isoni abanyarwandakazi bubu biyambika,ibyo we yemeza ko babiterwa ahanini n’inyigisho bakura ku mbugankoranyambaga{Social Media} zirimo Facebook,Whats’app,Snapchat ndetse n’izindi kuko yemeza ko zahinduye byinshi kw’isi no mu Rwanda mu kwica Sosiyete.

Tumukunde Ally Ukoresha Izina Rya Ally.G Mu Muziki.

Tumukunde Ally Ukoresha Izina Rya Ally.G Mu Muziki.

Iyi ndirimbo “Iby’Isi Ni Amabanga” Ally.G yafatanyije n’Umuhanzikazi Vanessa kandi Yumvikanamo amagambo akarishye cyane aho yibasira abakobwa biga mu mashuri yisumbuye bakunze kurangwa n’imyambarire mibi ishishikariza imibonano mpuzabitsina,nkaho agira ati”Icyakwereka ba bakobwa b’icyinyejana baba bari busy bakuramo inda batateguye mu gihe hirya no hino mu tururi tw’Abapfumu hari abari kuhatakariza ama miriyoni ngo babone urubyaro,Akongeraho ati hari ubukobwa busa neza ariko butazi icyo bwaje gukora ku ntebe y’ishuri ahubwo ubwibone n’impuzankano ziri fit{Zibafashe}aribyo bashyize imbere.

Indirimbo Nshyashya y'Umuraperi Ally.G

Indirimbo Nshyashya y’Umuraperi Ally.G

Aganira n’IBYAMAMARE.com Ally.G yavuze ko asanga isi yarangiritse ku buryo bukomeye ndetse kubwe agasanga atayita isi gusa ahubwo agomba kongeraho y’impimbano”yagize ati”Mbabazwa cyane n’ubuzima bw’bagore b’abacyene badafite kivugira n’indahekana zabo ntibabone icyo kubatunga kandi mu ngagari amasahani y’ifiriti acurikwa mu bimoteri,Yongeyeho ko ababazwa cyane n’abana b’abakobwa biyita ab’icyinyejana bakishora mu myambarire y’urukozasoni n’ubusambanyi bamara kubona batwaye inda bakazikuramo ibi ngo agasanga ahanini ari ibyo bakura ku mbuga nkoranyambaga zaciye ibintu muri iki gihe.

Si Ubwambere uyu musore yumvikanye yakoze indirimbo igaruka k’ubusambanyi cyangwa abakobwa b’indaya kuko no mu ndirimbo yitwa “Umwana Na Se” ndetse n’iyitwa “Isi y’Impimbano”Humvikanamo imirongo cyangwa amagambo yibasira abakobwa b’indaya babiciye bigacika mu tubyiniro nyamara bikaza kurangira ari imperuka nk’iyo mu bitabo by’abihaye Imana nkuko yabiririmbye.
Ally.G ni umuraperi bigoye kugirango uzumve yashyize hanze indirimbo idafite icyo yigisha cyangwa ifite ubutumwa igenera abanyarwanda nkuko byemezwa n’abamwe mu bakunzi be ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda, Iyi ndirimbo iby’isi ni Amabanga” ubu wayibona ku mbuga zitandukanye za zahano mu Rwanda

ELLYMAN_Kwizera

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.