Search

Alpha Blondy yataramiye abanya-Kigali batahana akanyamuneza(Amafoto)

NAWE WATUNGA IMODOKA Y'INZOZI ZAWE, KANDA HANO WIGURIRE IMODOKA ZIHENDUTSE GUHERA KU MAFARANGA IBIHUMBI 100 GUSA

KANDA HANO UREBE VIDEO

Alpha Blondy umuhanzi w’igihanganjye mu njyana ya Reggae, yasusurukije abanya Kigali mu gitaramo cy’amateka, gisozwa abenshi batifuza ko yava ku rubyiniriro kubera urukundo n’urukumbuzi bari bamufitiye.

Iki gitaramo cy’umunsi wa mbere cya Kigali Up Festival, cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 26 Nyakanga 2018, Alpha Blondy yongeye gushimangira imbere y’imbaga y’abakunzi be b’abanyarwanda ko ari umwami w’injyana ya Reggae ku mugabane wa Afurika.

Alpha Blondy umuhanzi w’igihanganjye mu njyana ya Reggae

Iki gitaramo cyabereye ku Parikingi ya Stade Amahoro i Remera, cyatangiye mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’iminota mike, gitangizwa n’umusore Andy Bumuntu, nawe wagaragarijwe ko indirimbo ze ziri kubaka imitima y’abatari bake.

Nyuma y’uko Andy Bumuntu avuye ku rubyiniriro, yakiriwe n’itsinda ry’abanyeshuri biga mu ishuri ryigisha umuziki riherereye i Muhanga, aho nabo bagaragaje ubuhanga buhanitse mu majwi meza cyane, bashimangira ko ibyo bakora babizi koko.

Mu masaha ya saa tatu n’iminota nibwo Alpha Blondy yahamagawe ku rubyiniriro mazew yakirizwa amashyi y’urufaya nk’ikimenyetso cy’uko bari banyotewe no gutaramana nawe imbona nkubone mu ndirimbo ze zo hambere zakunzwe n’abatari bake.

Blondy akigera ku rubyiniriro yahereye ku ndirimbo ye “Jerusalem’ abantu bose bahita bahagurukira rimwe bajya ibicu maze bahita bamufasha kuyiririmba ari nako babyina mu njyana ya Raggaee

Uko uyu muhanzi w’imyaka 65 yagendaga aririmba, ni nako yanyuzagamo akaganiriza abafana be ku ijambo ry’Imana, abigisha urukundo ndetse no kubana neza mu mahoro.

Alpha Blondy yamaze amasaha asaga 2 ku rubyiniriro, aho yageze hafi saa sita z’ijoro akiririmbira abakunzi be. Mu gusezera ku bari baje gutaramana nawe, byagaragaraga ku maso yabo ko bagishaka gukomeza gutaramana nawe byaba ngombwa bakanakesha.

Umuhanzi Alpha Blondy ukomoka muri Cote d’Ivoire, aheruka gusohora album nshya ikubiyeho indirimbo ziganjemo izikebura leta ngo ifungure imfungwa zatawe muri yombi mu mvururu zavutse nyuma y’amatora yabaye muri Côte d’Ivoire muri 2010 ubwo hatowe Alassane Ouattara.

Uyu mukobwa ni umwe mubiga umuziki i Muhanga nawe yashimishije benshi muri iki gitaramo

Abafana benshi bari baje kwihera ijisho ikirangirire Alpha Blondy

Comments

comments




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.