Amabilis Sibomana wamamaye kuri Radio Rwanda, yahawe igihembo cy’Umunyamakuru w’ibihe byose(VIDEO)

Amabilis Sibomana wamamaye kuri Radio Rwanda, yahawe igihembo cy’Umunyamakuru w’ibihe byose.

Ni igihembo yahawe n’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere bacyise Lifetime Achievement Award.

KANDA HANO UREBE VIDEO

Sibomana yakoze kuri Radio Rwanda igihe kirekire asoma amakuru ya saa sita na mirongo ine n’itanu na saa moya. Kuva yatangira akazi kugeza aho agiriye mu kiruhuko k’izabukuru yasomaga amakuru neza adategwa, ibi akaba aribyo benshi bamukundiraga.

Yatangiye itangazamakuru mu Ugushyingo, 1973, ariko akaba yarize uburezi, aba mwarimu.

Amabilis Sibomana yihuguye mu by’itangazamakuru mu Budage ahamara amezi 13. Ubusanzwe izina Amabilis ni ijambo ry’Ikilatini rifite impuzanyito ya Aimable mu Gifaransa, tugenekereje mu Kinyarwanda bikavuga Umukundwa.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE