AMAFOTO 10: Dore ikizungerezi cy’inseko n’uburanga byatsindiye umutima wa Patient Bizimana , umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza.

Umuhanzi w’icyamamare cyane mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Patient Bizimana , nyuma yo gukomwa mu nkokora na Covid-19 ikica gahunda ze , yavuzeko noneho uyu mwaka ugomba gusiga ubukwe bwe na Karamira Uwera Gentille basezeranye mu mwaka wa 2019 bubaye kandi banabana.

Patient Bizimana , umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana , ngo uyu mwaka ugomba kurangira abana n’umugore we.

Mu kiganiro yagiriye kuri Kiss fm , Patient Bizimana yagize Ati: Ubukwe bwagombaga kuba umwaka ushize ntibwaba ku bw’ikibazo cya COVID-19 ariko uko byagenda kose uyu mwaka ndifuza kubirangiza. COVID-19 yashira itashira ibintu bigomba kuva mu nzira.”

Uyu mugabo w’imyaka 34 y’amavuko yakomeje avugako ubukwe bwe buzabera mu Rwanda , gusa aho bazabanira n’umugorewe utuye muri Amerika ngo bazaba bahareba nyuma.

Twifashishije urubuga rwa Instagram rero aha twabahitiyemo amafoto 10 ya Karamira Uwera Gentille wanamaze gusezeranira na Patient Bizimana imbere y’amategeko mu muhango wabereye I Gisenyi mu karere ka Rubavu.

REBA AMAFOTO 10.

Karamira Uwera Gentille niwe wasezeranye mu mategeko na Patient Bizimana.
UYU MUKOBWA AFITE IGIHAGARARO , KUKO NI MUREMRE BIHAGIJE.
NTIBARATANGAZA NIBA NIBAMARA GUKORERA UBUKWE INAHA GENTILLE AZAJYANA NA PATIENT MURI AMERIKA CG BAGATURA MU RWANDA.
BASEZERANIYE I GISENYI MU KARERE KA RUBAVU.
INSEKO YAKURUYE PATIENT BIZIMANA YAKURURA BENSHI KUKO GENTILLE ARI UMUKOBWA UFITE MU KANWA HEZA.

Tanga Igitekerezo ukoresheje Facebook

SHARE